Viktoria uhagarariye Ukraine yaserukanye Inkota n’Amababa mu Irushanwa rya Miss Universe (Amafoto)

Miss Viktoria Apanasenko yatunguranye aserukana inkota n’umwambaro uriho amababa ya metero eshanu, uyu mukobwa uhagarariye igihugu cya Ukraine muri Miss Universe 2022 iri kuba ku nshuro ya 71.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Universe mu ijoro ryakeye i New Orleans muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biyerekanye mu myambaro igaragaza igihugu cyabo.

Viktoria Apanasenko w’imyaka 28 uhagarariye Ukraine muri iri rushanwa rizarangira ku wa 14 Mutarama 2023, yaserukanye umwambaro umenyerewe mu mikino yo kuri internet ‘Final Fantasy’ wambarwa n’indwanyi “Warrior of Light”.

Yavuze ko uyu mwambaro yaserukanye ufite igisobanuro gikomeye ku gihugu cyabo kiri mu bihe by’intambara cyashowemo n’ u Burusiya.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram yanditse agira ati “Kubera ko tutari tumaze igihe kinini tubabazwa, ntabwo tugomba kuguma mu bukene no gukandamizwa.”

“Turakomeye, turigenga, tuzahora turwana kugera ku iherezo.”

Ikamba yari yambaye avuga ko ari umucyo ugomba gukuraho umwijima waje mu bihugu cyabo.

Ati “Imyambarire ya ’Warrior of Light’ ishushanya intambara y’igihugu cyacu yo kurwanya umwijima, nka Malayika Michael ukoresha inkota arinda Ukraine n’abayituye.”

Ikamba riheruka rya Miss Universe 2021 rifitwe n’Umuhindekazi, Harnaaz Sandhu w’imyaka 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *