Byiringiro Lague agiye kwerekeza mw’ ikipe yo muri Sweden

Spread the love

Rutahizamu wa APR FC ndetse n’ ikipe y’ I Gihugu Amavubi, Byiringiro Lague agomba kwerekeza mu ikipe ya Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden mu gihe cy’imyaka 3, Iyi kipe isanzwe ikinamo undi munyarwanda, Yannick Mukunzi unayimazemo igihe kuva muri 2019.

Byiringiro Lague waherukaga kongera amasezerano y’imyaka 4 muri APR FC, yari asigaje 3 kuko amasezerano yayongereye muri Gashyantare 2022, ikipe ye yumvikanye na Sandvikens IF yemera kumugurushayo.

Nyuma y’uko impande zombi zumvikanye, uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande azerekeza muri Sweden tariki ya 27 Mutarama 2023.

Byiringiro Lague yinjiye muri APR FC muri 2018 ubwo yari avuye mu Intare FC. Muri 2021 yari yagiye mu Busuwisi mu igeragezwa mu ikipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri ariko riza kumutsinda.

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *