Element yateye umugongo Country Records yerekeza muri Label ya 1:55 AM ibarizwamo Bruce Melodie

Fred Robinson Mugisha uzwi ku izina rya Producer Element (Eleeeh) uri mu bahagaze neza mu gutunganyanya amanjwi y’indirimbo mu Rwanda kuri ubu, yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu agiye kumara abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bijyanye na muzika izwi nka 1:55 AM y’Umunyemari Coach Gael.

Iyi nzu y’umuziki isanzwe ibarizwamo umuhanzi Bruce Melodie, yakoreye indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo nka ‘Henzapu’ yakunzwe mu buryo bukomeye.

Element yinjiye muri 1:55AM nyuma y’imyaka itatu yari ishize akorera muri Country Records ya Nduwimana Jean Paul [Noopja], waje no gushinga Radio yise Country FM.

Umwe mu babagize iyi Label ya 1:55AM yatangaje ko Producer Element yamaze gushyira umukono ku masezerano, yo gutangira gukorera muri iyi inzu ifasha abahanzi mu bya muzika iri kwigaragaza ku isoko ry’umuziki, ati “Yamaze gusinya imyaka itatu.”

yakomeje avugako hazabaho igihe cyo gufata amafoto, no kugaragaza Producer Element nk’umukozi mushya muri iyi Label 1:55 AM.

Element aherutse kwegukana igikombe cya Producer w’umwaka, mu bihembo bya Kiss Summer Awards ndetse no mu Isango na Muzika Awards 2022.

Fred Robinson Mugisha ‘Element’ asanzwe akorana n’Umuhanzi Bruce Melodie byahafi

 

Element asanzwe ari Umuhanga mu gutungana Indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda no muri Afrika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *