USA: Kanye West ‘YE’ yakoze Ubukwe mu ibanga

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika haravugwa inkuru y’Umuraperi Kanye West [Ye] nyuma y’amezi abiri ahawe gatanya na Kim Kardashian, biravugwa ko yakoze ubukwe n’Umunyamideli Bianca Censori wagize uruhare mu guhanga inkweto za Yeezy.

Ubu bukwe bwabaye mu ibanga rikomeye dore ko aba bombi nta mpapuro bigeze batanga zisaba gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kanye West wari umaze iminsi atagaragara mu ruhame yagaragaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ari kumwe n’umukobwa wibajijweho byinshi.

Icyo gihe uyu muraperi yagaragaye i Waldorf Astoria muri Beverly Hills ari kumwe na Bianca Censori bambaye impeta ya feza ku kuboko kw’ibumoso nk’ikimenyetso kigaragaza ko bashyingiranwe.

Ikinyamakuru cyandika amakuru y’imyidagaduro muri Leta zunze ubumwe za Amerika ‘TMZ’ cyatangaje iyi nkuru ivuga ko uretse amakuru ikura mu bantu bahafi ya Kanye West kugeza ubu nta makuru aratangwa yisumbuyeho ahari kuri ubu bukwe bwa Kanye West na Bianca Censori.

Bianca Censori bivugwa ko afite imyaka 27 yinjiye mu mikoranire n’uyu muhanzi w’imyaka 45 mu Ugushyingo 2020 ari umuyobozi w’ikipe yita ku bihangano bya Yeezy ya Kanye West.

Mu kwezi gushize Kanye West yakoze indirimbo yise “Censori Overload” nubwo bitari bizwi ko hari umubano wihariye yaba afitanye na Bianca Censori.

Bianca Censori wakuriye i Melbourne muri Australia afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubwubatsi (Architecture). Ubwo yari akiri umunyeshuri yafunguye iduka ry’imikufi yise Nylon’s Jewellery.

Nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian, Kanye West yavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo Julia Fox na Juliana Nalú.

Kanye West aherutse kugaragara yasohokanye na Bianca Censori

Uyu Muraperi aheruka kugaragara ari hamwe na Bianca Censori

Kanye West asigaye agenda yambaye Impeta y’Urushako nyuma y’amezi abiri ahawe gatanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *