Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zihangayikishijwe n’Ubucuti buri hagati y’Uburusiya na Irani

Leta zunze ubumwe za Amerika n’ibihugu bicuditse bibarizwa mu mu Burengerazuba bw’Isi biri mu nzira yo gufata Irani nk’Igihugu kibangamiye umutekano kw’Isi. Ibi bihugu bitangaza ko ibi bishingiye ku mubano Irani iri kugirana n’Uburusiya no gufatanya mu ntambara muri Ukraine.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ingabo wungirije muri Amerika, Dana Stroul, yatangaje ko kuri ubu Irani itabangamiye umutekano w’Akarere iherereyemo, ahubwo inabangamiye Umutekano ku rwego rw’Isi.

Stroul yatangaje ko ubunararibonye mu by’Intambara iri gukura muri Ukraine, ishobora kuzabwifashisha igaba ibitero ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati iherereyemo.

Uyu Minisitiri w’Ingabo wungirije, yaba undi muyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri USA ugaragaraje amakenga ku mikoranire yimbitse isigaye irangwa hagati y’Uburusiya na Irani.

Ku Cyumweru, umuyobozi w’Ikigo cy’Amerika gishinzwe iperereza, CIA, William Burns, yatangaje ko Irani yahaye Uburusiya Indege za Drone, Amasasu y’Imbunda za muzinga n’aya Burende.

Yavuze kandi ko ibi ari ibimenyetso by’uko Uburusiya bushobora kuzaha Irani Indege z’Intambara no gufasha muri Porogaramu yayo ya Misile Balistike.

N’ubwo ibintu byifashe gutya, Irani ikomeza gutera Utwatsi iby’uko yahaye Uburusiya Indege za “drones”. (VOA)

Perezida w'Uburusiya n'uwa Irani
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin n’uwa Irani, Sayyid Ebrahim Raisolsadati

 

Minisitiri w’Ingabo wungirije muri Amerika, Dana Stroul

 

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amerika gishinzwe iperereza, CIA, William Burns.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *