‘Drone’ za Ukraine zarashe mu Burusiya, Perezida Putin ategeka gukaza Umutekano


image_pdfimage_print

Uburusiya bwemeza ko izi “drones” ziva muri Ukraine. Ariko Ukraine yo ntijya na rimwe igira icyo izuvugaho.

Mu ijoro ryakeye n’uyu munsi mu gitondo, nyinshi zaguye ku butaka bw’Uburusiya, hafi na kure y’umupaka wa Ukraine.

Imwe yaguye hafi y’umudugudu witwa Gubastovo, nko muri kilometero ijana hafi ya Moscou, nk’uko Andrei Vorobyov, guverineri yo muri ako karere gakikije umurwa mukuru w’Uburusiya, abivuga mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga. Yemeza ko ntacyo yononnye, ariko ko bishoboka ko yashakaga kurasa kimwe mu bikorwa remezo bya gisivili atasobanuye icyo ari cyo.

Amafoto y’ibimanyu byayo yerekana ko yakorewe muri Ukraine. Ikigo ntaramakuru AP, cya hano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, kivuga ko ishobora kugera muri kilometero 800 ariko ko idashobora gutwara ibisasu byinshi.

Abayobozi b’izindi ntara z’Uburusiya bavuga ko ingabo z’igihugu zahanuye izindi “drones” mu mujyi wa Bryansk, nko muri kilometero 379 mu burasirazuba bw’amajyepfo ya Moscou, n’izindi eshatu mu ntara ya Belgorod, muri kilometero 40 uvuye ku mupaka wa Ukraine. Bavuga ko zose nta muntu zahitanye cyangwa zakomerekeje.

Iyo mijyi ya Bryansk na Belgorod ni mu majyepfo y’Uburusiya. Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yarashe n’izindi “drones” ebyiri i Krasnodar n’i Adygea, ho ho mu majyepfo y’Uburusiya.

Mu mpera z’umwaka ushize, ingabo z’Uburusiya zavuze kenshi ko zahanuye “drones” za Ukraine hejuru ya Crimea, intara ya Ukraine Ubusuriya bwigaruriye mu 2014, no hejuru y’ibindi bigo byazo imbere mu Burusiya.

Ukuntu ibi bitero byiyongera biteye impungenge cyane umukuru w’igihugu. Uyu munsi, ari mu kigo cya FSB, ishinzwe iperereza n’umutekano imbere mu gihugu, Vladimir Putin ntiyabireze Ukraine. Ariko yayitegetse gukaza umutekano w’imipaka y’ibihugu byombi. (AP)

Mu Kirere cya Bakhmut, mu Karere ka Donetsk, ingabo za Ukraine zohereje mu kirere utudege tutagira abapilote bita ‘Drone’ zikoreye urusasu rwo kurasa Ingabo z’Uburusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *