Umushyikirano 18: Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukora cyane no kunoza Umurimo


image_pdfimage_print

Perezida Paul Kagame arasaba Abanyarwanda gukora cyane, kunoza umurimo kandi vuba no kwanga ikibi bakacyamagana kugirango gicike kuko bitabaye ibyo u Rwanda rutagera aheza rwifuza.

Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yasozaga inama y’igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 18.

Umunsi wa kabiri ari nawo wa nyuma w’inama ya 18 y’igihugu y’umushyikirano, waranzwe n’ibiganiro bitandukanye birimo icyagarutse ku ishusho y’ubumwe bw’abanyarwanda, ikiganiro ku muryango uhamye, utekanye kandi ushoboye ndetse n’igikorwa cyo kumurikira Abanyarwanda uburyo inzego zitandukanye by’umwihariko uturere dukurikirana mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2021/2022.

Mu ijambo risoza iyi nama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko nubwo inama ari ngombwa icy’ingenzi ari ikiyiturukamo kigirira akamaro buri wese kuko bitabaye ibyo inama ubwayo yaba ntacyo imaze.

Aho ni naho Umukuru w’igihugu yahereye maze asaba ko uyu mushyikirano wakongera ikibatsi mu mikorere ya buri wese kugirango bifashe igihugu kugera ku cyerekezo cyihaye.

Ngo ikindi gikenewe kugirango ibyo byose bigerweho, ni uko buri wese yakwirinda kuba ntibindeba mu gihe abonye  ikintu gishobora kwangiriza igihugu.

Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iza leta, amadini ndetse n’abikorera bashima ibyaganiriweho muri iyi nama ndetse bakanavuga ko hari byinshi ibasigiye.

Biteganyijwe ko imyanzuro y’inama ya 18 y’igihugu y’umushyikirano izatangazwa mu minsi iri imbere imaze kunozwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *