Kwibuka29: Bruce Melodie n’Itsinda rimufasha mu bikorwa bya Muzika basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama


image_pdfimage_print

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2023, Umuhanzi w’Umunyarwanda “Bruce Melody” aherekejwe n’itsinda rigari rizwi nka 155am-Entertainment n’Umujyanama we uzwi nka Coachgael na Producer Element _ eleeeh,  basuye Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama.

Melodie n’abari bamuherekeje, bunamiye Inzirakarengane zihashyinguye, banashyira Indabo ku Mva zishyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo kunamira izi zirakarengane, bakomereje mu gikorwa cyo kuremera imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, banabaganiriza binyuze mu magambo yuje Urukundo.

Banabifuriza gukomera muri ibi bihe bitoroshye bibuka ababo bashwe bahorwa uko baremwe.

Iki gikorwa cy’Indashyikirwa, cyanyuze iyi miryango ndetse inashima Urukundo n’Ubumuntu bagaragarijwe.

Aha, baboneyeho no gusaba abandi Bahanzi kugera Ikirenge mu cya Bruce Melodie.

Guhera tariki ya 07 Mata 2023, u Rwanda rwatangiye Iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga Miliyoni.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *