Nijeriya: Umuturirwa ugeretse 7 wasenyutse

Umuturirwa ugeretse karindwi kucyirwa cya Banana muri Lagos waguye butosho.

Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubutabazi muri Nigeria “NEMA” cyatangaje ko uyu muturirwa ugeretse karindwi wahanutse tariki ya 12 Mata 2023.

Nyuma y’iyi Mpanuka, barindwi bari mu mirimo y’Ubwubatsi barokowe.

Ibrahim Farinloye umwe mu bayobozi bo muri Lagos, yatangaje ko uretse abatabawe n’abatakomeretse bikabije, umwe yajyanwe mu Bitaro akaba ari gukurikiranwa n’abaganga.

Ibrahim yabwiye Itangazamakuru ry’imbere mu gihugu ati:“Twahereye kuri buri gice dutabara, twabashije kurokira barindwi”

Yungamo ati:“Abarokowe bahise bavurirwa aho, umwe niwe woherejwe mu Bitaro byigenga, ari guhabwa ubuvuzi.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutabazi, cyavuze ko hagomba gukurwaho buri kintu mu bisigazwa by’iyi nzu, kugira ngo bizere neza ko ntawasigaye ahabereye iyi mpanuka.

Ntabwo ari ubwa mbere i Lagos humvikanye inkuru yisenyuka ry’umuturirwa, kuko mu Gushyingo 2021, mu gace ka Ikoyi, Umuturirwa ugeretse inshuro 21 warahanutse, 41 bahasiga ubuzima.

Tariki ya 12 Gashyantare 2022, Inyubako igeretse 3 yahanutse kumaherere igwa ku yo byari byegeranye i Yaba muri Lagos.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa rusange muri Minisiteri y’Igenamigambi n’Iterambere ry’Imijyi muri Nigeria, Mukaila Sanusi, yavuze ko iyi nyubako itari yujuje ibisabwa kandi ko itari yemewe kubakwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *