Niyonizeye Judith arimbanyije Imyiteguro y’Ubukwe n’Umukunzi mushya yasimbuye Safi Madiba wahoze ari Umugabo we (Amafoto)

Niyonizeye Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba, kugeza ubu akanyamuneza ni kose nyuma y’uko umukunzi we mushya amusuye mu Rwanda.

Inkuru y’uko uyu mukunzi mushya wa Niyonizeye ari mu Rwanda, yagaragajwe n’amafoto uyu wahoze ari Umugore wa Safi amwakira ku Kibuga cy’Indege i Kanombe.

Abakurikiranira hafi amakuru ya Niyonizeye, batangaje ko aya mafoto yatinze kujya hanze, kuko uyu Mukunzi we yageze mu Rwanda mu Ijoro rya tariki ya 10 Mata 2023.

Akigera i Kanombe, yakiriwe n’abarimo Niyonizera n’inshuti ze,  bitwaje indabo zo kumwereka ko bamwishimiye.

THEUPDATE ifite amakuru ko uyu mugabo yaje mu Rwanda mu rugendo rw’ibanga, azanywe no gusura Umuryango w’umugore yihebeye.

Aya makuru akomeza avuga ko Niyonizeye nawe yiteguye kwereka Umuryango we Umukunzi we mushya.

Mu minsi amaze i Kigali, umugabo mushya wa Niyonizeye yagize umwanya wo gusura u Rwanda n’umuryango w’umugore we ndetse kugeza ubu amakuru ahari agahamya ko bamaze no kuwuteguza ubukwe bwabo.

Niyonizeye na we umaze iminsi yiruka kuri gatanya ye n’uwari umugabo we Safi Madiba, ari mu byishimo by’uko bamaze gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu ntangiriro za 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada avuga ko asanze umugore we, ibihe bya Covid-19 bigera atarasubira mu gihugu cye, akavuga ko ari cyo cyamubujije. Nyamara andi makuru avuga ko Niyonizeye yari yarafatiriye urupapuro rwe rw’inzira (Passeport).

Ku itariki ya 01 Ukwakira 2017, ni bwo Safi na Niyonizeye bakoze Ubukwe mu buryo butunguranye, iki gihe akaba yari amaze igihe gito atandukanye na bagenzi be bo muri Urban Boys.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *