Kwibuka29: BRALIRWA yibutse abayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bikomeje mu gihe cy’iminsi 100, Uruganda rukora ibyo kunywa bisembuye n’ibidasembuye ruzwi nka “BRALIRWA” rwibutse abari abakozi barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki Gikorwa cyo kubibuka cyatangijwe n’urugendo rwerekeje ku rwibutso rwa Gisenyi ruzwi nka Komini Rouge.

Muri iki Gikorwa, umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, yongeye gushimira ubuyobozi bwa BRALIRWA, bwateguye igikorwa cyo kwibuka abakozi bayikoreraga n’imiryango yabo ndetse n’abandi Batutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994, kuko abo bitaga abavandimwe, inshuti n’abo bakoranaga umunsi ku wundi, bizeraga ko babahisha bagakiza ubuzima bwabo, basanze barabaye inyamaswamuntu.

Ati: Abo bose turabibuka.

Bwana Mbarushimana yavuze ko n’ubwo ibyo byabaye bitaciye intege abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Turabashimira ko mwemeye gutanga imbabazi ku babiciye haba ku bazisabye n’abatarazisabye, mugakomeza kwihangana, kwitanga no kudaheranwa n’agahinda. Ubwo ni ubudasa dukwiriye kubigiraho twese, maze tukabishingiraho dufatanya mu kubaka ejo hazaza heza, hazira amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yakomeje ashimira BRALIRWA yashyizeho gahunda yo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside, ndetse igakomeza kwita ku miryango y’abarokotse, bari bafite ababyeyi n’abavandimwe bakoraga muri icyo kigo, agasaba ko n’ibindi bigo byabareberaho.

Yungamo ati “Bikwiye kubera urugero rwiza n’ibindi bigo yaba ibyariho mu gihe cya Jenoside n’ibyavutse nyuma, bikajya bitegura gahunda zo kwibuka, kuko zifasha kongera kuganira ku mateka yaranze Igihugu cyacu, no guharanira ko atazongera kuba ukundi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier, avuga ko Abanyarwanda baranzwe n’ubumwe n’ubudaheranwa, mbere na nyuma y’umwaduko w’abakoloni, ndetse agaragaza ko bagize ubutwari bwo guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994, mu gihe amahanga yarimo arebera.

Ni igikorwa ngaruka-mwaka gisanzwe gikorwa Nuru ruganda rwa BRALIRWA aho rutegura ibikorwa byo kwibuka abakozi barwo bishwe muri Jenoside, ndetse rugakomeza gufata mu mugongo imiryango yabo hafashwa abana biga, n’ubwo abarangije basaba ko bafashwa kubona imirimo.

Kimwe mu bintu byakajije Jenoside yakorewe abatutsi mu Mujyi wa Gisenyi no mu nkengero z’urwo ruganda, harimo kuba rwari rurinzwe bikomeye kubera hari habitswe umurambo wa Perezida Habyarimana, mbere yo kujyanwa mu cyari Zaïre.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *