Kwibuka29: Abatutsi biciwe kuri Nyabarongo n’iyahoze ari Komine Butamwa bibutswe

Kuri uyu wa Gatanu 28 Mata 2023, abaturage bo mu Murenge wa Kigali bifatanije n’Amadini, Sosiyete z’Ubwubatsi, Ibigo by’Amashuri, abaturage n’abandi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ni igikorwa cyabereye kuri Nyabarongo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ahahoze ari Komine Butamwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki Gikorwa cyatangijwe no gushyira Indabo muri Nyabarongo mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bishwe bakayijugunywamo n’abatawemo bakiri bazima.

Umugezi wa Nyabarongo ni kimwe mu bigaragaza amateka mabi yaranze u Rwanda, cyane ko Dr. Leo Mugesera, kuri ubu wahamijwe ibyaha byo kubiba urwango no gutegura Jenoside, yatangarije mu ruhame kuzakoresha uyu Mugezi yica Abatutsi, aho yagize ati:“Tuzabanyuza muri Nyabarongo basubire iwabo muri Abisinia (Ethiopia).”

Hagarutswe kandi ku mateka mabi yaranze yuzuye urwango rwabibwe mu Banyarwanda bikarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aho hibazwe ku myitwarire ihembera Ubwicanyi yaranze Leta yari iyobowe na Perezida Habyarimana Juvenal.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, NTIRUSHWA Christophe, yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka kw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagaragaje ko nyuma ya Jenoside habarwaga imanza 320 z’abaregwaga gukora Jenoside no kuyigiramo uruhare muri aka gace.

Ati: Kuri ubu, Imanza 165 zarangijwe ku bufatanye n’abaturage na gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Abakoze Jenoside  270 basabye imbabazi barazihabwa binyuze muri gahunda izwi nka ‘Imbabazi Graduation’.

Agaruka ku rugendo rwo kwiyubaka, yagize ati:”Abarokotse Jenoside mu Mirenge ya Kigali na Mageragere bariyubatse, kuri ubu bakaba banafite amatsinda 5 y’isanamitima muri buri Kagari, agamije gukomezanya no gusindagizanya.

Yunzemo ati:”Abarokotse Jenoside bagaragara mu nzego zose za Leta no mu bikorera nk’icyimenyetso cyo kwiyubaka no kwigira”.

N’ubwo kwiyubaka bikomeje mu Mirenge ya Mageragere na Kigali, hari bamwe mu barokotse bubakiwe Amazu ariko kuri ubu akaba ashaje cyane ndetse n’abatarubakirwa kugeza ubu.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), ivuga ko bose bazwi kandi ko ibifite muri gahunda kubasanira no kubakira abatayafite.

Umuhanzi Bonne Homme wari witabiriye iki Gikorwa, yasabye Leta gushyiraho gahunda yo gufasha Urubyiruko gusura Umugezi wa Nyabarongo, mu rwego rwo kumenya neza ingaruka z’Urwango n’Amacakubiri.

Ati: Ibi bizafasha Urubyiruko kumenya no gusobanukirwa neza Urupfu rw’akababaro Abatutsi bapfuye.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *