Korali Abahamya ba Yesu Family yateguye Igitaramo kigamije ‘Gushima Imana no Guhigura’


image_pdfimage_print

Korali Abahamya ba Yesu Family ikorera Ivugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, yateguye Igitaramo cyo gushima Imana no Guhigura Imihigo bayihigiye.

Iyi Korali ikorera Umurimo w’Ivugabutumwa mu Ntara ya Muhima, mu Itorero rya Muhima, ni imwe muri Korali zikundwa n’abatari bacye yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo, by’umwihariko abasengera mu Itorero ry’Abadiventiste no mu yandi Madini n’Amatorero anyuranye.

Izwi  mu ndirimbo nka “Uwitwa Yesu”, “Azaza” ,”Sanga Imana” ndetse niyo bafite Nshashya bise “Nimuhumure”…

Iki gitaramo giteganyijwe taliki ya 06 Gicurasi 2023, kikazabera ku Rusengero rw’Abadiventiste ruherereye ku Muhima guhera saa Mbiri z’Igitondo.

Biteganyijwe ko muri iki Gitaramo izafatanya n’izindi Korali zirimo ‘Abakurikiye Yesu ya SDA Kacyiru, Kugana Yesu ya SDA Gahogo, Intwari za Christo ya SDA Kigombe n’izindi…

Bwana Sibomana Peter uyiyobora, yararikiye abakunzi bayo n’abandi bakunda Muzika yaririmbiwe Imana kuzitabira iki Gitaramo bagafatanya Gushima Imana.

Ati: Muzanyurwa n’ibyo twabateguriye, kuko twatumiye Amakorali meza azabafasha Gushima Imana.

Uretse iki Gitaramo, Sibomana yavuze ko abakunzi b’iyi Koraki bahishiwe byinshi, birimo kubategurira ibindi Bitaramo, Indirimbo nshya n’ibindi….


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *