Kwibuka29: Akarere ka Nyarugenge kibutse Abatutsi biciwe ku Kimisagara 

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bari batuye mu cyahoze ari segiteri ya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge barasaba ko amateka yo muri akagace yasigasirwa kuko uwahoze ari konseye w’iyi segiteri karushara Rose afatanije na RTLM bashishikarije abatutsi bari bihishe mu ngo kuva mu bwihisho  nyuma baza kwicwa urw’agashinyaguro.

Taliki ya 16 Mata 1994 ni umunsi mubi utazibagirana ku batutsi bari batuye mu cyahoze ari segiteri Kimisagara.

Ni umunsi uwari konseye w’iyi segiteri Karushara Rose yafatanije na Radio Rutwitsi RTLM bagashishikariza abatutsi bari bihishe mu ngo no muri ruhurura ya Mpazi kuvamo bababeshya kubarindira umutekano. Nyuma yo kuhava bishwe urw’agashinyaguro. Ni aha ngaha umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kimisagara ahera asaba ko aya mateka yasigasirwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emanuel avuga ko amateka y’aka Karere yose yamaze kwandikwa ku buryo adashobora kwibagirana.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabanjirijwe no kunamira no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 259 mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *