Ububanyi n’Amahanga: Perezida Kagame yasoje Uruzinduko muri Benin asaba mugenzi we Patrice Talon kuzasura u Rwanda

Nyuma y’uruzinduko yagiriye mu gihugu cya Benin, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye mugenzi we Patrice Talon nawe kuzasura u Rwanda ku matariki bazumvikanaho binyuze mu nzira za dipolomasi; ibyo bikazaba bigamije gushimangira imibanire y’ibihugu byombi nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida wa Benin.

Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame basuye igihugu cya Benin kuva ku mugoroba wo ku wa Gatanu ku butumire bwa mugenzi we Patrice Talon, aho muri uru ruzinduko umukuru w’Igihugu yaherekejwemo n’itsinda rya bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu hagasinywa amasezerano anyuranye y’ubutwererane harimo n’ajyanye n’umutekano hagati y’impande zombi.

Aha muri Benin Perezida Kagame n’itsinda ry’abayobozi bamuherekeje basuye ahakorera ikigo cy’iterambere cya Sèmè-City, kigenewe guha ubumenyi bukenewe Abanyafurika bakiri bato binyuze mu mahugurwa, ubushakashatsi, no guhanga udushya.

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rusaga 100 rwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato, abanyeshuri n’abarimu bo muri  icyo kigo, ikiganiro cyibanze ku buyobozi bw’urubyiruko rw’Afurika n’ahazaza h’uyu mugabane.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame kandi banasuye ubusitani bwitiriwe Mathieu mu Murwa Mukuru Cotonou bunamira intwari z’abagabo n’abagore ba Benin bemeye guhara ubuzima bwabo mu rugamba rugikomeje muri icyo gihugu rwo kurwanya iterabwoba.

Banasuye kandi icyanya cya Esplanade de l’Amazone cyubatsemo ikibumbano (statue) gifite uburebure bwa metero 30. Ni ikibumbano gisobanura umurava, ubutwari no gukunda igihugu k’umugore w’ubu ndetse n’ejo hazaza w’umunya Benin.

Ku mugoroba w’ejo kandi, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe ku meza na mugenzi we wa Benin Patrice Talon ari kumwe na Madamu we Claudine Talon, igikorwa cyabereye ahitwa la “Paillote des Hôtes” mu Murwa Mukuru Cotonou.

Nyuma y’uru ruzinduko, Perezida Kagame azerekeza kuwa Mbere atriki 17 Mata azerekeza I Conakry naho mu ruzinduko rw’akazi. Urubuga rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’icyo gihugu cya Guinee Conakry rwatangaje ko biteguye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Ni uruzinduko rwa kabiri Perezida Kagame aba agiriye muri Guinee Conakry nyuma y’urwo yahagiriye tariki 8 Werurwe 2016, icyo gihe Alpha Condé niwe wayoboraga iki gihugu.

Urwo Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu muri Guinee, icyo gihe rwari rwabanjirijwe n’ifungurwa ry’Ambasade y’u Rwanda i Conakry, ndetse kandi icyo gihe u Rwanda na Guinee basinyanye amasezerano anyuranye y’ubufatanye mu nzego zinyuranye. Nyuma yaho na kompanyi y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere ya Rwanair yahise itangira ingendo zerekeza I Conakry.

Ibiro bya Perezida wa Guinea bivuga ko ibiteganijwe muri uri uru ruzinduko rwa Perezida Kagame i Conakry, harimo ko n’ibihugu byombi bizumvikana ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo “ubukungu, umutekano, ubuhinzi, amabuye y’agaciro n’umuco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *