Cricket: Ikipe ya IPRC Kigali yegukanye Irushanwa rya ‘Dafabet RCA T10 Men’s Tournament 2023’

Ikipe ya IPRC Kigali y’umukino wa Cricket, yegukanye Irushanwa rya Dafabet RCA T10 Men’s Tournament 2023 itsinze Challengers CC ku mukino wa nyuma, ku kinyuranyo cy’amanota 11.

Tariki 15 Mata 2023, kuri Sitade Mpuzamahanga y’Umukino wa Cricket i Gahanga, hakiniwe umukino wa nyuma w’Irushanwa Dafabet RCA T10 Men’s Tournament 2023, umukino wahuje IPRC Kigali Cricket Club na Challengers Cricket Club.

Muri uyu mukino, Challengers Cricket Club niyo yatsinze Toss ‘gutombora kubanza gukubita Udupira (Batting) cyangwa gutera Udupira (Bowling)’. Ihitamo gutangira itera Udupira.

Mu gihe IPRC Kigali Cricket Club yatangiye i battinga.

Igice cya mbere (First Inning) cyarangiye itsinze amanota 82 muri Overs 10 zingana n’Udupira 60.

Muri iki gice, Challengers Cricket Club yakuye mu kibuga abakinnyi 4 ba IPRC Kigali (4 Wickets).

Mu gice cya kabiri, Challengers Cricket Club yasabwaga amanota 83 ngo yegukane igikombe.

Ntabwo yorohewe, kuko muri Overs 10 yatsinzemo amanota 71 gusa (71Runs).

Mu gihe IPRC Kigali Cricket Club, yakuye mu kibuga abakinnyi barindwi (7 Wickets).

Uretse kwegukana iki gikombe, IPRC Kigali Cricket Club, niryo rushanwa rya mbere yari ikinnye mu kiciro cya mbere nyuma yo kuzamutse uyu Mwaka.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 6 yo mu kiciro cya mbere agizwe na:

  • CHALLENGERS CC
  • RIGHT GUARD CC
  • ZONIC CC
  • KIGALI CC
  • TERUGU CC
  • IPRC KIGALI CC

Ibihembo

  • IPRC KIGALI Cricket Club yegukanye igikombe, ihabwa n’Amafaranga 500,000frw
  • Challengers Cricket Club yabaye iya kabiri, yegukanye Amafaranga 250,000frw
  • BEST BATTER: OSCAR Manishimwe wa IPRC Kigali Cricket Club, wahembwe Amafaranga 70,000 Frw
  • BEST BOWLER: Iradukunda Jean Michel wa IPRC Kigali Cricket Club, wahembwe Amafaranga 70,000 Frw
  • TOP SIX HITTER: HAMZ Khan wa Kigali Cricket Cricket Club, yahembwe Amafaranga 50,000 Frw
  • BEST FIELDER: DIDIES Ndikubwimana wa Challengers Cricket Club, yahembwe Amafaranga 50,000 Frw
  • PLAYER OF THE TOURNAMENT: MARTIN Akayezu wa Zonoc Tigers Cricket Club, wahembwe Amafaranga 100,000Frw

Nyuma yo kwegukana iri Rushanwa, Umutoza wa IPRC Kigali Cricket Club, JACKISON Nzayisenga, yatangarije Itangazamakuru  ko kuba abakinnyi bamaranye igihe bari hamwe no kuba bafite ikibuga bitorezaho, ari kimwe mu byamufashije kwitwara neza.

Yunzemo ko kwegukana iri Rushanwa, ari intangiriro nziza ku ntego bazanye mu kiciro cya mbere.

EMMANUEL Byiringiro, umukozi ushinzwe ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA), yashimiye uburyo Irushanwa ryagenze.

Yungamo ko kuba ryegukanywe n’abakinnyi baki bato, bitanga ikizere k’iterambere ry’uyu mukino mu bihe biri imbere.

 

EMMANUEL Byiringiro, umukozi ushinzwe ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda
Umutoza wa IPRC Kigali Cricket Club, JACKISON Nzayisenga

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *