Jenda: Barasaba gukizwa Amazi yabateye mu Mazu

Abaturage b’i Bukinanyana batangaje ko bugarijwe n’amazi yabateye, aho kuri ubu gisa n’icyabaye agatereranzamba.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Bugarama mu Kagali ka Bukinanyana mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, batangaje ko basaba ko bakizwa amazi yabateye mu Mazu yabo, aho iki kibazo kimaze kuba agatereranzamba.

Bavuga ko mu gihe kitakemurwa, aya mazu yabasenyera inzu, bidasize no kuba yabanduza Indwara zikomoka ku mazi mabi, kuko ahora asembera imbere y’amazu yabo.

Aka gace, gasanzwe kazwiho kugwamo Imvura nyinshi, bitewe n’uruhererekane rw’Ibirunga 3 gaherereyemo ndetse n’imisozi itari mike, byombi iyo imvura iguye amazi abivamo aba ari simusiga.

Aba baturage bakavuga ko iki kibazo gikeneye urwego rwisumbuye ku Karere kuko ko bigaragara ko kananiwe.

Abaturiye aka gace, bavuga ko iki kibazo cyananiranye gukemuka, nyamara ari Akarere kakoze Imihanda kakabayoboraho amazi, aho gukomeza kuyanyuza mu nzira yari asanzwe anyuramo.

Mu gihe kandi kitakemurwa, bavuga ko bamwe bashobora no kuhasiga ubuzima, kuko buri uko imvura iguye bayihungira mu Mashuri.

Bati: Imvura iragwa tukabura amahoro ntitugoheke. Duhungira mu Mashuri kandi nayo aba yuzuyemo Amazi ku buryo ibaye ari ya Mvura y’Amahindu uretse kubura ibyacu n’abacu bahatikirira ari Amagana.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jenda, bwatangarije THEUPDATE ko bwagerageje gukorana n’abaturage mu gushakira umuti iki kibazo binyuze mu bikorwa by’Umuganda, ariko bidatanga umuti urambye, n’ubwo bakomeza gukora ubuvugizi mu rwego rwo gushaka umuti urambye.

Ku murongo wa Telefone, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Marie Antoinette, yavuze ko iki kibazo bakizi ariko kitakemurwa n’Akarere, kuko gisaba ingengo y’Imari ihanitse.

Abaturage bavuga ko haramutse hacukuwe Imiyoboro itwara aya Mazi mu Mugezi utemba wa Kagaga aribyo byatanga umuti urambye, byananirana bagashaka uko babimura Amazu atarabagwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *