Kigali: Akurikiranywe na RIB nyuma yo kunegekaza umwana we

Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari ka Kabeza, Umudugudu w’Ikaze, haravugwa inkuru y’umugore wakubise umwana we akamunegekaza. Uku gukuba uyu mwana bigeze aka kageni, biravugwa ko ngo yamuzizaga ko atari we wamubyaye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 12/04/2023,  ubwo ijisho ry’Umuturanyi ryakoraga akazi ko gutanga amakuru, niryo ryagaragaje ko uyu mwana yungarijwe n’izi nkoni.

Aya makuru akaba yatangajwe na Mukunzi Fabrice, nyuma yo kwandika kuri Twitter amenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ko hari umwana uri guhohoterwa.

RIB yahise imusaba kubaha amakuru arambuye kuri iki Cyaha.

Nyuma y’uko aya makuru abonywe n’abatari bake, ntabwo bayakiriye kimwe, kuko hari abamunenze ko yakabije kwihutira kuvuga ko umwana yakubiswe kandi umwana wese aba agomba guhanwa igihe yakosheje.

Mu gihe hari abanenze uwamusubije, avuga ko umwana agomba guhanwa ntakidasanzwe cyabaye.

Hari abandi bavuze ko n’ubwo umwana yakosa, atari itungo kuko ntabwo Umwana yumvishwa n’Inkoni ahubwo habaho kumuganiriza.

Kuba yakubiswe n’uwo bivugwa ko ari Mukase, bamwe bati:“Ntabwo umwana wawe ubyara wamukubita gutyo, n’ubwo yaba yakoze amahano. Umwana ntabwo arereshwa Inkoni kandi ntabwo Inkoni ituma Umwana yumva. Ahubwo iyo umumenyereje kumubwirisha Inkoni, ageraho akazimenyera akaba nk’Ikihebe akanarushaho kukunanira”.

Ku masaha y’Umugoroba ya tariki  ya 13 Mata, RIB yatangaje ko uyu wakubitaga uyu mwana yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, akaba ari gukurikiranwa kubyo yarezwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *