Kwibuka29: Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamishaba, basabye ko abayikoze bashakishwa bakabiryozwa

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, bavuze ko abarimu n’abanyeshuri babaga mu Kigo cya EAFO Nyamishaba batahigwaga muri Jenoside, bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahahungiye, bahagarikiwe n’umwarimu wakomokaga mu Burundi, bityo bakaba basabye ko Ubutabera bwabakurikirana bakabiryozwa.

Umutangabuhamya wigaga muri iri shuri, Karenzi Bosco wari unahafite mukuru we wahigishaga banabanaga, yavuze ko abanyeshuri baturukaga muri Perefegitura za Byumba na Ruhengeri bigaga baba mu Kigo, kuko imirwano yaberaga muri utwo duce yatumye badasubira iwabo mu gihe cy’ibiruhuko bya Pasika.

Karenzi akomeza avuga ko ku wa 15 Mata 1994, abantu bari ahitwa Ruhiro batewe n’igitero cy’abitwaje intwaro bakaraswaho, bakigira inama yo kuza kwihisha mu nyubako za EAFO Nyamishaba, kandi ko abahakoraga n’abanyeshuri bafashije kuranga aho abari bahunze bihishe kandi nabo bajya mu bwicanyi.

Agira ati “Abanyeshuri nibo bajyaga gusohora abantu aho bihishe, bakabakusanyiriza ahantu hamwe noneho bakaberekeza inzira y’ikivu, babatema babaroha mu Kivu. Harimo umwarimu witwaga Domitien, niryo nibuka, nigeze no kumva ko yaba afite umwanya ukomeye mu buyobozi bw’Igihugu cy’u Burundi, turifuza ko ubutabera bwakomeza kudukurikiranira abo bantu”.

Karenzi avuga ko kugira ngo arokoke byaturutse ku wari Kontabure w’ishuri wamukinguriye ahabikwaga ibikoresho akamuhishamo akaza kuvamo mu ijoro, agahungira ku kirwa cya Nyamunini, abandi benshi ngo biciwe mu kigo kuri iyo tariki ya 15 Mata.

Abandi bashyirwa mu majwi n’abarokotse Jenoside ni abatorotse ubutabera nyuma yo gukekwaho ibyaha bya Jenoside, bagakatirwa ibihano ariko ntibabikore, bakaba baratangiye kugaruka mu Muryango Nyarwanda, nyuma y’uko hashize igihe batagaragara, nk’uko byemezwa na Ntukanyagwe Jean Laurent, uhagarariye imiryango y’abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyamishaba.

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, avuga ko hakwiye kumenyekana amakuru y’ahaherereye abakoze Jenoside i Nyamishaba bacyidegembya, kuko hari abantu benshi batigeze bemenyekana ko bakurikiranwe n’ubutabera, kuko abenshi babaga i Nyamishaba batahavuka.

Agira ati “Igikurikiyeho ni ukubahiga, tukabahiga hirya no hino bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera kuko icyaha cya Jenoside ntigisaza. Turababaye kuko abatwiciye abantu batakurikiranwe uko bakabaye, ariko tuzakomeza kubashakisha kandi dukeneye kubona amakuru kugira ngo ababishinzwe bate muri yombi abo batwiciye”.

Naho ku kijyanye n’abakatiwe na Gacaca badahari, bagahengera ibihano byabo byararangiye bakongera kwigaragaza, Ngarambe avuga ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kubagaragaza aho bari nabo bafatwe, barangize ibihano byabo kuko bidakwiye ko uwahamijwe icyaha cya Jenoside yidegembya adakoze ibihano.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko umuntu wakatiwe n’Inkiko Gacaca agatoroka akwiye gufatwa akarangiza igihano cye, akabona gukomeza ubuzima busanzwe, kandi hatazabaho kurebera bene muntu, naho abari hanze y’Igihugu bo bakaba bazakomeza gukuriranwa uko azajya amakuru amenyekana.

Agira ati “Umugabo asiga ikimwirukaho ntabwo asiga ikimwirukamo. Amaraso azabahama uko byamera kose kandi icyaha cya Jenoside ntigisaza, aho bizamenyekanira hose bazakurikiranwa”.

Abatutsi biciwe i Nyamishaba benshi baroshywe mu Kivu, hakaba hifuzwa ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka kigaragaza ubwo bwicanyi, kandi Urwibutso rwa Nyamishaba ntirwimurwe kuko ari kimwe mu bigaragaza uko Jenoside yakozwe muri ako gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *