USA na Koreya y’Epfo bashyize umukono ku masezerano yo guhana Intwaro kirimbuzi

Leta zunze ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo bageze ku masezerano arimo guhangana n’iterabwoba ry’intwaro za kirimbuzi za Koreya ya Ruguru zifite ubumara.

Washington yemeye gukomeza kohereza amato y’intambara akoresha intwaro kirimbuzi z’ubumara muri Korea y’Epfo. Yemeye kandi ko izakorana na Soeul mu gutegura ibijyanye n’ikoreshwa ry’izi ntwaro.

Ku ruhande rwa Koreya ya Ruguru, yemeye ko itazakora Intwaro kirimbuzi z’ubumara.

Ni mu gihe Impungenge zigenda ziyongera ku mpande zombi, bitewe n’umugambi w’iterabwoba wa Koreya ya Ruguru ugamije gukora intwaro kirimbuzi z’ubumara.

Amerika isanzwe ifite amasezerano ayitegeka kirinda Koreya y’Epfo mu minsi ishize ikaba iherutse kwemerako bibaye ngombwa hakoreshwa intwaro kirimbuzi z’ubumara.

Aya masezerano mashya amaze amezi atari make nkuko bivugwa n’umuyobozi wo hejuru, Amerika ivuga ko izarinda iyi nshuti yayo yohereza amato y’intambara akoresha intwaro kirimbuzi z’ubumara muri Korea y’Epfo ku nshuro ya mbere mu myaka 40, ubu bwato bukazaba burikumwe n’izindi ntwaro za rutura zirimo n’indege zirasa ama bombe kirimbuzi y’ubumara.

Umuturage ‘Kim’ yagize ati” Amerika yahoze igaragaza ko aya ari amakuru y’ibanga itagombaga gushyira ahabona, ariko ni ingenzi gushyirwa mu bikorwa no kwitegura ikibi gishobora kuba urebye Ubwoko bw’intwaro kirimbuzi z’ubumara Koreya ya Ruguru irimo gukora.

Amerika ku ruhande rwayo isaba Koreya y’Epfo kuba igihugu kidatunze intwaro kirimbuzi z’ubumara Kandi ikaba unwizerwa mu kurwanya ikwirakwira ry’intwaro kirimbuzi z’ubumara.

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yatangaje ko umugambi w’igihugu cye wo gutunga intwaro kirimbuzi z’ubumara ari ndakuka ntandu ntakizawukoma mu nkokora.

Bamwe mu bahanga mu bubanyi n’imibanire, bavuga ko kuri ubu, igifite akamaro ari ugukora umugambi w’uburyo izi ntwaro kirimbuzi z’ubumara zagenzurwa kuruta, aho kuganira umugambi w’uburyo izi ntwaro kirimbuzi z’ubumara zakurwaho.

Muri iki Cyumweru, Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk Yoel yagiriye uruzinduko i Washington, aganira na mugenzi we Joe Biden ku bibazo bitari bike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *