Rwanda: Rurambikana mu kiciro cya kabiri mu gihe Imikino igeze mu Mahina

Kuri uyu wa Gatandatu, imikino ya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu kiciro cya kabiri iraba igeze mu mahina, aho amwe mu makipe atangira gukora imitwe y’intoki ku itike yo kuzamuka mu kiciro cya mbere mu Mwaka w’imikino 2023/24.

N’ubwo bimeze bitya ariko, amwe mu makipe yatangiye kuvuga ko adakozwa ibyo kujya mu kibuga mu gihe adahembwe imishahara y’ibirarane aberewemo.

Aha, harimo ikipe ya Gicumbi FC yatangaje ko mu gihe itahembwa imishahara y’amezi abiri ifitiwe, idakozwa ibyo gukina umukino ifitanye na Vision FC.

Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe ibivugwa mu makipe ari gukina imikino ya Play-off, mbere y’uko acakirana.

Kuri Uyu wa gatandatu haratangira imikino yo guhatanira itike yo kuzamuka mu kiciro cya mbere.

Biteganyijwe ko Etoile de L’Est icakirana n’Amagaju FC, mu gihe Gicumbi FC yisobanura na Vision FC.

Etoile De L’Est yabaye iya mbere mu itsinda rya A, ndetse ikaba ikipe rukumbi itaratsindwa kuva Shampiyona yatangira.

Muri uyu mukino, izakira Amagaju FC yabaye aya mbere mu itsinda rya B.

Mu gihe Gicumbi FC na Vision FC, zabaye iza kabiri mu itsinda buri kipe yari iherereyemo.

Mu mikino 20 Etoile de L’Est imaze gukina yatsinze ibitego 51, itsindwa 15 ikaba ari nayo kipe imaze gutsinda ibitego byinshi muri iyi Shampiyona.

Vision FC niyo kipe imaze kwinjizwa ibitego bike uteranyije n’amakipe yose yitabiriye Shampiyona uko ari 20.

Imaze gukina imikino 20 yinjinzwa ibitego 11 gusa, mu gihe Amagaju FC na Kirehe FC zikurikira n’ibitego 13 zinjijwe, gusa Kirehe FC ntiyabashije kurenga umutaru kuko yabaye iya 5.

Aya makipe yombi uko ari ane, atozwa n’abatoza bafite izina mu mupira w’u Rwanda

  • Nsengiyumva Francois ( Umutoza wa Etoile)
  • Niyongabo Amars (Umutoza wa Amagaju FC)
  • Banamwana Issa Camarade ( Umutoza wa Gicumbi FC)
  • Muvunyi Felix ( Umutoza wa Vision FC)

Bite muri buri kipe mbere yo kwesurana

  • AMAGAJU FC

Ikipe ya Amagaju FC amaze iminsi 3 akorera imyitozo kuri Sitade Kamena mu Karere ka Huye, mu rwego rwo kwimenyereza ikibuga kitari ibyatsi bisanzwe, ari nacyo izakirirwaho na Etoile de l’Est.

Biteganyijwe ko ihaguruka mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatanu, irare mu Karere ka Kayonza, mbere yo kwerekeza mu Karere ka Ngoma gucakirana na Etoile de l’Est.

Mu rwego rwo kubatera akanyabugabo, ubuyobozi bw’Amagaju FC bwemereye abakinnyi Agahimbazamusyi k’Amafaranga Ibihumbu 70 y’u Rwanda, nk’uko amakuru THEUPDATE ifite abihamya.

  • ETOILE DE L’EST

Iyi kipe itaratsindwa na rimwe muri iyi Shampiyona, biravugwa ko Samuel Chukude umaze igihe akorera imyitozo muri As Kigali yamaze gusubira i Ngoma gufasha iyi kipe muri iyi mikino nyuma yo kumara igice cya kabiri cy’imikino yo kwishyura yaragiye bitewe no kutumvikana n’umutoza Sammy byanaviriyemo guhagarikwa, gusa nyuma akaza kugarurwa mu kazi.

Biravugwa ko iyi  kipe yemereye Abakinnyi agahimbazamusyi kumwihariko kangana n’ibihumbi 50k mu gihe baba batsinze Amagaju FC mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu.

  • GICUMBI FC

Imaze iminsi irenga irindwi idakora imyitozo bitewe n’ikibazo cy’imishahara ubuyobozi bubereyemo Abakinnyi.

Gusa, kuri uyu wa Kane Abakinnyi bazindukiye mu myitozo bitegura umukino bafitanye na Vision FC.

Ubuyobozi bwayo buri gukora iyo bwabaga ngo Abakinnyi babonerwe Imishahara, mu gihe Akarere gategerejweho kugira icyo gukora mu masaha atagera kuri 48 asigaye ngo umukino ukinwe.

Biteganijwe ko ubuyobozi bw’Akarere busura iyi kipe aho icumbitse bakanagira ibiganiro nayo kuri uyu wa Gatanu, mbere yo gucakirana na Vision FC.

  • VISION FC

Iyi kipe ifite abanyamahanga 4 bayihetse, ikomeje kwitegura kwerekeza i Gicumbi.

Ubuyobozi bwemereye Abakinnyi kubakubira incuro 4 Agahimbazamusyi mu gihe batsinda uyu mukino.

Yamaze kandi kugarura umutoza wayo Muvunyi Fils utaratoje umukino wa Nyanza FC nyuma yo kwikanga ko yaba yujuje Amakarita 3 y’Umuhondo.

Twibutse ko tariki 20 Gicurasi 2023, aribwo hazamenyekana amakipe 2 azaba yakatishije itike yo kuzamuka mu kiciro cya mbere, nyuma y’urugendo rutari ruto.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *