Koga: U Rwanda rwegukanye Imidali 21 muri Shampiyona ya “Africa Aquatics Zone 3” 

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yakusanyije Imidali 21 mu Irushanwa rihuza Ibihugu bigize Akarere ka Gatatu k’Afurika mu Mukino wo Koga “Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championship”.

Iri rushanwa ryari rimaze Iminsi itatu ribera i Kigali, ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023.

Ni Irusharwa ryegukanywe n’ikipe y’Igihugu ya Uganda yahigitse ibindi bihugu 9 byari byitabiriye  iri rushanwa ryakinwa ku nshuro ya munani.

Abakinnyi b’u Rwanda 65 nibo baserutse muri iri rushanwa ryakiniwe kuri Pisine ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aba bakaba barakusanyije Imidali 21.

Ku ikubitiro ku munsi wo ku wa Kane ubwo iri rushanwa ryatangiraga, u Rwanda rwegukanye Imidali 8, Umunsi wa kabiri rwegukana 7 mu gihe rwasoje rwegukana Imidali 6.

Iyi Midali uko ari 21, yahesheje u Rwanda rwegukana Umwanya wa 4 mu makipe y’Ibihugu 10 n’Amanota 1348.

Igihugu cya Uganda nicyo cyahigitse ibindi mu kwegukana Imidali myinshi n’amanota 3206.

Kenya yayiguye mu Ntege n’amanota 2753 mu gihe Tanzaniya yabaye iya Gatatu n’amanota 1843.

U Burundi (1291), Afurika y’Epfo (622), Eswatini (162), Eritrea (109), Djibouti (95,5) na Ethiopia (61).

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yavuze ko bishimiye uko irushanwa ryagenze nubwo u Rwanda rwaryakiriye mu gihe ryagombaga kubera muri Sudani y’Epfo, ariko ibibazo by’umutekano muke biri muri icyo gihugu bigatuma ritahabera.

Ati “Ni irushanwa ryagaragaje ko urwego rwo koga tugezeho rushimishije ndetse abakinnyi bacu babonye umwanya wo kwitegura. Muri gahunda twagombaga kwakira mu 2025, twemeye kwakira uyu mwaka kandi byagenze neza, barabyishimiye.”

Ku bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Perezida waryo, Girimbabazi Pamela, yashimiye inzego zitandukanye zagize uruhare mu kugira ngo irushanwa rigende neza, yizeza n’umusaruro w’imidali uzarushaho kuba mwiza ubutaha.

Ati “Kubona Uganda idusanga iwacu ikadutwara imidali byatubabaje ariko byaduteye n’ishaka ryo kwitegura mu myaka iri imbere, i Burundi cyangwa mu 2025 hano. Twizeye ko nitubona ibindi bikorwaremezo bifasha abakinnyi bacu, urwego rwabo ruzazamuka.”

Niyibizi Cédric ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza ku ruhande rw’u Rwanda. Yavuze ko kimwe mu byabagoye harimo pisine kuko hari bagenzi be badasanzwe bazitorezamo.

Ati “Ibyo gukora byo ni byinshi cyane, ubu ngiye gusubira muri Thaïlande kuhitoreza mu gihe cy’umwaka. Nizeye ko irindi rushanwa rizabera mu Burundi, nzegerageza kwitwara neza kurenza ubu kandi na bagenzi banjye nkabafasha mboherereza imyitozo, twese tugakomera. Na pisine nubwo yatugoye ariko nta kibazo, ni uguhindura ibintu bike. Abenshi bakorera mu biyaga, babonye pisine zo gukoreramo twakwitwara neza.”

Peyre Mitilla Oscar Cyusa usanzwe uba mu Bufaransa, akaba yarakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ku nshuro ya mbere, yavuze ko uburyo bitwaye bitanga icyizere ndetse yishimiye uko yakiriwe na bagenzi be.

Ati “Ndatekereza ko u Rwanda rugiye kuzamuka mu myaka mike iri imbere kubera ko tugiye gukaza imyitozo, Cedric ari kwitoreza muri Thaïlande, nanjye mu Bufaransa, urumva ko hari icyo tuzafasha abandi hano mu Ikipe y’Igihugu yo Koga. Ni ubunararibonye bwiza nagize kandi nakiriwe neza n’abandi bakinnyi.”

Umuyobozi wa Africa Aquatics Zone 3, Donald Rukare, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubwa Federasiyo yo Koga uburyo bwagize uruhare mu gutuma irushanwa rigenda neza.

Ati “Twishimiye iminsi itatu twamaze hano, abakinnyi bishimiye uko bakiriwe, buri kintu cyagenze neza kandi twiteguye kugaruka mu gihe cya vuba. Turagendana urwibutso rwa Kigali nziza.”

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ugushyingo, ubwo hasozwaga irushanwa, u Rwanda rwegukanye imidali itandatu irimo umwe wa Zahabu watwawe na Uwajeneza Fiston mu koga metero 100 Makeri mu batarengeje imyaka 12.

Indi itanu y’Umuringa (Bronze) yatwawe n’ikipe mu gukura umusomyo muri metero 400 no muri metero 200, Umuhoza Uwase muri metero 100 Makeri, Oscar Peyre Cyusa mu gukura umusomyo muri metero 50 ndetse n’ikipe mu gukura umusomyo muri metero 400 mu batarengeje imyaka 14.

Iyi mikino yabereye mu Rwanda, nyuma y’uko ku ikubitiro yari kwakirwa n’Igihugu cya Sudani y’Epfo, gusa bitewe n’ibibazo by’Umutekano iki gihugu gifite, Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga muri Afurika “Africa Aquatics” ihitamo u Rwanda nk’Igihugu kigomba gusimbura Sudani.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwari rwakiriye iyi Mikino, kuko rwaherukaga kuyakira ku nshuro ya mbere mu Mwaka w’i 2016.

Iyi mikino itegurwa n’ Impuzamashyirahamwe y’Umukino wo Koga muri Afurika “Africa Aquatics”, ikoreshwa kandi mu rwego rwo gutanga itike yo kuzitabira imikino ihuza Ibihugu bikoreshwa nUrurimi rw’Icyongereza ndetse n’ibyahoze bikoronijwe n’Ubwongereza izwi nka “Commonwealth Games”.

Ibihugu byari i Kigali byari bigizwe na; Uganda, Ethiopia, Burundi, Kenya, Tanzania, Eritrea, Djibouti n’u  Rwanda byitabiriye iyi mikino nk’Ibihugu bihuriye mu Karere ka Gatatu, mu gihe Eswatini na Afurika y’Epfo byayitabiriye nk’Abatumirwa kuko ubusanzwe bibarizwa mu Karere ka Kane “Africa Aquatics Zone 4”

Inyogo zozwe n’abakinnyi 260 barushanyijwe mu bikorwa 144 binyuze mu bwoko butanu bwo koga; Makeri, Rukomatanyo, Gukura umusomyo, Bunyugunyugu no gukorera hamwe nk’ikipe (Relay).

Biteganyijwe ko irushanwa ritaha rizabera mu Burundi mu gihe mu 2025 rizagaruka mu Rwanda.

Amafoto

Peyre Mitilla Oscar Cyusa uba mu Bufaransa, niwe mu Nyarwanda wahize abandi mu kwegukana Imidali myinshi ku nshuro ya mbere akiniye Ikipe y’Igihugu

 

Niyibizi Cedric ubarizwe muri Centre na World Aquatics muri Thailande, yari yaserutse muri iyi mikino

 

 

Niyonkuru Zephanie na Donald Rukare bashyikiriza Igikombe Uganda nyuma yo guhiga izindi

 

Madamu Girimbabazi Pamela, yashyirike Kenya igihembo cy’umwanya wa 3.

 

The New Times

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New TimesThe New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *