Intara y’Amajyaruguru: Minisitiri Gasana yakebuye ab’akaboko karekare

Mu gihe abatuye Intara y’Amajyaruguru bagaragaza ko ubujura burimo kuza imbere mu bibazo bibangamiye umudendezo wabo, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana yaburiye abishora mu bujura, akebura n’abaturage kuba baradohotse ku marondo kandi ari igisubizo cyo kwicungira umutekano. 

Ubujura bw’imyaka itarasarurwa mu mirima, abatobora inzu bakiba ibikoresho byo mu nzu, n’abategwa n’insoresore mu mihanda ngo zikabambura utwabo ni bimwe mu bibazo bihangayikishije abatuye Akarere ka Musanze.

Iki kibazo cy’ubujura bukabije kigaragara no mu tundi Turere tugize iyi Ntara.

Abaturage bifuza ko hakazwa amarondo aho atagikora ndetse hakongerwa ibihano ku bafatirwa mu bujura.

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana avuga ko uhungabanya umudendezo w’abaturage atazihanganirwa.

Muri rusange Polisi y’u Rwanda igaragaza ko abagera ku 197 bafatiwe mu bikorwa by’ubujura mu Ntara y’Amajyaruguru guhera mu kwezi gushize kugeza ubu, barimo 72 bafatiwe i Musanze, Rulindo 22, Gicumbi 48, Gakenke 26 na Burera 29.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *