Rwanda: Abayobozi b’Imirenge, Uturere n’Intara bagiye gutorezwa mu Itorero

Mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba kiri mu Karere ka Burera, hatangijwe itorero Isonga ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Uturere Intara n’Umujyi wa Kigali.

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yababwiye ko muri iri torero bakwiye kongera kwigiramo uburyo bwiza kandi bwihuse bwo gukemura ibibazo bikibangamiye umuturage.Ni itorero ryaherukaga mu mwaka wa 2017. Abanyamabanga nshingwabikorwa baryitabiriye bavuga ko ari umwanya mwiza bitezemo kwigiranaho mu kunoza inshingano zabo.

Imibare igaragaza ko Abanyarwanda 38.2% bari mu bukene mugihe 16 ku ijana bari mu bukene bukabije.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Marie Solange, yabwiye Intore z’Isonga ko iki ari kimwe mu bibazo bakwiye kwihutira gukemura.

Iri torero Isonga rizatorezwamo intore 451, bikaba biteganijwe ko rizamara icyumweru.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *