Kiyovu Sports yiseguye ku bafana nyuma yo gukozwa isoni na Bugesera FC 

Ikipe ya Kiyovu Sports SC yiseguye ku bafana n’abakunzi bayo nyuma yo kunyagirwa na Bugesera FC ibitego 4-0 mu mukino wa Shampiyona w’umunsi wa gatatu wakiniwe mu Karere ka Bugesera kuri Sitade ya Bugesera iri mu Mujyi wa Nyamata.

Ibi bitego bine (4) Kiyovu Sports SC yanyagiwe, byatsinzwe na; Vincent Adams, Ani Elijah, Olivier Dushimimana na Eric Ndizeye witsinze.

Nyuma y’uku kunyagirwa, abafana ba Kiyovu Sports SC bari kuri uyu mukino basohotse bijujuta ndetse bamwe bagaragaza ko batanyuzwe n’agahomamunwa kabaye ku ikipe yabo.

Kugeza ubu, abafana ba Kiyovu Sports SC izwi nk’Urucaca, ntago baranyurwa n’umusaruro iyi kipe yabo ifite, kuko imaze kugira itsinzi imwe mu mikino itatu (3) ya Shampiyona imaze gukina, mu gihe nyamara mu Myaka ibiri (2) ishize, ari ikipe yahanganiraga kwegukana Igikombe.

Nyuma y’uku kunyagirwa kwabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Nzeri 2023, Ubuyobozi bw’iyi kipe bwashyize hanze ubutumwa bwisegura, ubu bukaba bwizezaga ko hagiye gukorwa ibishoboka byose ngo iyi kipe yongere igaruke mu bihe byo guha intsinzi abafana nk’uko yari imaze iminsi yarabibamenyereje.

Mu butumwa bwisegura iyi kipe yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bugira buti:“Turisegura ku bakunzi n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports SC. Umusaruro twakuye mu mukino wa Bugesera FC ni umusaruro uteye isoni ndetse bigoye no kuwakira. Gusa, turizeza abafana ko nyuma y’ibi bihe turimo, ubwo Shampiyona izaba isubukuwe nyuma y’imikino mpuzamahanga tuzabaha ibyishimo.”

Iyi kipe itozwa n’Umugereki, Petros Koukouras, izagaruka mu kibuga tariki ya 16 Nzeri 2023, mu mukino w’umunsi wa kane (4) wa Shampiyona uzayihuza na Gasogi United FC.

Amafoto

Image

Image

Kiyovu Sports Club have issued an apology to the supporters following Sunday’s 4-0 humiliating defeat at the hands of Bugesera FC. COURTESYThe New Times

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *