Nyagatare: Abakora Ubworozi barifuza ko Amakusanyirizo mato y’Amata yagezwaho Umuriro w’Amashanyarazi

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare, barishimira ko kwegerezwa amakusanyirizo mato azwi nka Milk Collection Points (MCPs) byakemuye ikibazo cy’ingendo ndende bakoraga bajyana amata y’inka zabo ku makusanyirizo manini, ariko bakifuza ko n’aya makusanyirizo mato yahabwa umuriro w’amashanyarazi nk’uko byakozwe ku makusanyirizo manini.

Kuri ubu mu Karere ka Nyagatare habarizwa amakusanyirizo mato agera kuri 24, akaba yaraje yunganira amakusanyirizo manini azwi nka Milk Collection Centers (MCCs) agera kuri 16 abarizwa muri aka Karere.

Kubaka aya makusanyirizo mato, byakozwe mu rwego rwo gufasha aborozi kubona aho bagurishiriza amata yabo mu buryo bworoshye kuko usanga aho amakusanyirizo manini yubatswe ari kure yabo ku buryo hari abo byasabaga gukora urugendo rw’ibirometero birenga 15 kugira ngo amata y’inka zabo agere kuri ayo makusanyirizo.

Ku rundi ruhande ariko barifuza ko aya makusanyirizo na yo yahabwa umuriro w’amashanyarazi, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amata yangirikira kuri ayo makusanyirizo bitewe no kutagira ibyuma biyakonjesha mu gihe atarajyanwa ku makusanyirizo manini.

Kugeza ubu aya makusanyirizo mato yose uko ari 24 nta na rimwe rifite umuriro w’amashanyarazi, aborozi bakifuza ko iki kibazo cyashakirwa umuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *