Kirehe: Nduwimana Bonaventure yongeye gutorerwa kuyobora IBUKA

Spread the love

Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, watoye Nduwimana Bonavanture nk’umuyobozi wayo mu Karere ka Kirehe.

Yongeye gutorerwa uyu mwanya nyuma y’amatora yakozwe tariki ya 09 Gashyantare 2023 mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Kirehe.

Ni igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana RANGIRA Bruno wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu MUKANDAYISENGA Janviere bari hamwe n’Intumwa ya Ibuka ku rwego rw’Igihugu.

Hari kandi Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Imiyoborere myiza Bwana BIZIMANA Evariste na RUTAYISIRE Fidel Umukozi ushinzwe Urubyiruko Umuco na Siporo mu Karere ka Kirehe.

Komite nyobozi

  • NDUWIMANA Bonaventure (Perezida)
  • KIGONDA Venuste (Visi Perezida wa mbere)
  • UWARITATSE Eline (Visi Perezida wa kabiri)
  • MUJAWAYEZU Leonille (Umwanditsi)

Commisaires

  • RWAKAYIGAMBA Ferdinand (Ufite mu nshingano ze ibikorwa byo kwibuka Kwibuka)
  • TWAGIRUMUKIZA Marie Goreth (Ufite mu nshingano ze Imibereho myiza)
  • NSENGIMANA Albert (Ashinzwe Ubutabera)
  • BAHATI Zipola (Ushinzwe Amakuru)
  • MUSHIMIYIMANA Andre (Ushinzwe Ubukungu)
Nduwimana Bonaventure uwa kabiri i bumoso, yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kirehe

 

Komite nshya yatorewe kuyobora Ibuka mu Karere ka Kirehe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *