Isura ikeye n’akanyamuneza ku maso byaranze ‘Vansteenkiste’ nyuma yo gutorerwa kuba Miss w’u Bubiligi 2023 (Amafoto)

Nyampinga w’u Bubiligi w’umwaka wa 2023 yabaye Emilie Vansteenkiste ahigitse abakobwa 32 bari bahatanye muri iri rushanwa.

Uyu mwari w’imyaka 21 ni we wambitswe Ikamba rya Nyampinga w’ububiligi, yavukiye mu Mujyi wa Mechelen muri Antwerp.

Yambitswe iri Kamba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2023.

Igisonga cya mbere yabaye Claire Lansenebre ukomoka muri Knokke-Heist, icya kabiri aba Victoria Kembukuswa wo muri Brabant, mu gihe Cécile Deltour wo muri Liège ari we wegukanye ikamba ry’igisonga cya gatatu.

Vansteenkiste yavuze ko anejejwe no kwambara iri kamba ndetse ashimira abamutoye bose, ashimangira ko icyizere bamugiriye azakibyaza umusaruro.

Nyuma yo gutorerwa kuba Miss, yashimiye nyina witabye Imana mu 2022 azize Kanseri, avuga ko ari we wamutoje kugera kuri ibi byose.

Uyu mukobwa si ubwa mbere yegukanye ikamba kuko mu 2022 yambitswe ikamba rya Miss Vlaams-Brabant.

Icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa cyagezeho abakobwa 32 bo hirya no hino mu Bubiligi, ariko biza kurangira Emilie Vansteenkiste ari we uhigitse abandi bakobwa yegukana Ikamba.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *