Huye: Prosper Nkomezi yahembuye Imitima yabitabiriye Igitaramo cy’akataraboneka yakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda (Amafoto)

Umuririmbyi w’Indirimbo zo guhimbaza Imana Prosper Nkomezi, yahembuye imitima y’imbaga yitabiriye igitaramo gikomeye yakoreye mu Mujyi wa Huye muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa 12 Gashyantare 2023 mu nzu mberabyombi y’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i Huye, ahazwi nka Grand Auditorium, abifashijwemo n’abahanzi barimo Papi Claver, Dorcas ndetse na Christian Irimbere.

Muri iki gitaramo indirimbo zose yaririmbye yazikoze mu buryo bwa Live ndetse anazifatira amashusho ku buryo mu minsi iri imbere azasohora buri ndirimbo yaririmbye n’amashusho yayo.

Uyu muhanzi yataramiye abantu mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo Urarinzwe, Ibasha gukora, Singitinya, Nzayivuga, Humura, Wanyujuje indirimbo, Ndaje, Hallellujah Urihariye, Nshoboza, Warakoze, Nzakingura, Hahiriwe, Ai Gitaye n’izindi.

Nkomezi yaherukaga i Huye muri Gashyantare 2020, mu gitaramo  Israel Mbonyi yakoreye n’ubundi muri iyi Grand Auditorium.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *