USA: Nyuma y’Amezi 9, Rihanna agiye kwibaruka Umwana wa kabiri (Amafoto)

Spread the love

Robyn Rihanna Fenty uzwi ku mazina y’Ubuhanzikazi nka Rihanna, yatangaje ko ari kwitegura kwibaruka ubuheta, ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo cy’amateka mu birori bya ‘Super Bowl Halftime Show 2033’.

Ni Igitaramo yakoze nyuma y’Imyaka ine (4) atagera ku rubyiniro. Cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, aho yaboneyeho kwereka Isi ko agiye kwibaruka.

Rihanna yongeye kugarukwaho cyane mu Itangazamakuru nyuma y’uko aririmbiye abafana n’abakunzi b’umuziki we nyuma y’Imyaka Ine yari ishize atabataramira.

Ubwo yageraga ku rubyiniro, yahise akuramo Ikoti rinini yari yambaye, akora ku Nda ye bituma abari aho bose bamuha amashyi menshi babonye ko atwite.

Ubwo Umuziki winikizaga, Rihanna yakunze gukora ku Nda cyane agaragaza ko atwite ndetse yirinze kubyina no kuzenguruka cyane nk’uko benshi bari babimwitezeho.

Nyuma y’iki Gitaramo, inkuru yo gutwita kwa Rihanna yahise iba kimomo nyuma y’uko umuhagarariye yatangarije Rolling Stone ko uyu Muhanzikazi atwite Ubuheta ndetse akaba ariyo mpamvu yitwararitse ku Rubyiniro aho yirinze kugira ibyo akora byabangamira Umwana atwite.

Rihanna n’Umukunzi we A$AP Rocky, uyu ni Umwana wa kabiri bagiye kwibaruka nyuma y’uko bari baherutse kwibaruka Imfura yabo y’Umuhungu mu Mezi 9 ashize bibarutse uwa mbere.

Amafoto

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *