Handball: Gicumbi HBT yatoye ubuyobozi bushya

Nyuma y’imyaka ikabakaba ibiri imaze inshinzwe, ikipe y’umukino w’Intoki wa Handball y’Akarere ka Gicumbi (Gicumbi HBT), kuri ki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023 yatoye ubuyobozi bushya buzayobora iyi kipe muri Manda y’imyaka 4 iri imbere.

Aya matora yakozwe ku Gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, yasize Bwana Nizeyimana Felicien atorewe kuba Perezida, Ndayambaje Laurent atorerwa umwanya wa Visi Perezida wa mbere, Muhoza Jacques atorerwa kuba Visi Perezida wa kabiri, Kaneza Eric atorerwa umwanya w’Umunyamabanda (SG), Umunyurwa Ernestine yatorewe umwanya w’Umubitsi, Bwana Ngarambe Francois Xavier agirwa kuba Diregiteri Tekinike.

Iyi komite ikaba yatowe n’abanyamuryango 17 bitabiriye iyi nama y’inteko rusange.

Gicumbi HBT ni ikipe imaze imyaka 2 ishinzwe, ariko ikaba ikomejeje gutitiza amakeba yasanze mu ruhando rwa Shampiyona, aho imaze kwegukana ibikombe 2 byo kwizihiza umunsi w’Intwali, ibi byombi ikaba yarabitwaye itsinze Police HBC ku mukino wa nyuma.

Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru ubwo iyi kipe yegukanaga Igikombe cy’Intwali cy’uyu Mwaka mu ntangiriro z’iyi Gashyantare, Meya Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko intego ari ugufasha iyi kipe gukomeza kuba igihanganye muri Handball y’u Rwanda kandi ibi bikazagerwaho binyuze mu bufatanye bwa buri nzego zikorera mu Karere ka Gicumbi.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *