Kirehe: Abanyamuryango ba ‘Mpozanguhoze’ barebeye hamwe uko Iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yagenze

Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kanama 2023, Itsinda ‘Mpozanguhoze’ rigizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba, ryakoze Ubusabane bwari bugamije kureba uburyo bitwaye mu gihe cy’Iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29.

Ubu busabane, bwitabiriwe na Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Kigonda Venuste, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kirehe, inzego bwite za Leta ku rwego rw’Umurenge n’akagari, abanyamuryango ba Mpozanguhoze n’abandi…

Ubu busabane bwaranzwe n’Imbyino, inyigisho zijyanye no kwimakaza Umuco w’Isuku, kugaruka ku bukangurambaga bwo kwishyura Ubwisungane mu kwivuza ndetse no kuremera abanyantegenke.

Uretse ibi kandi, abanyamuryango badafite (PIN) bafashijwe kubona uburyo bazazihabwa.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *