Rwanda – Volleyball: Umutoza w’ikipe y’Igihugu yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi ntakuka bazitabira Igikombe cy’Afurika

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’abagabo, Umunya-Brazil, Paulo De Tarso Milagress, yatangaje urutonde rw’abakinnyi ntakuka bazitabira igikombe cy’Afurika kizabera mu gihugu cya Misiri (Egypt) guhera tariki ya 28 Kanama kugeza ku ya 10 Nzeri 2023.

Iyi mikino izabera i Cairo ku murwa mukuru wa Misiri, izatanga itike yo kwitabira imikino Olempike yo mu Mpeshyi y’Umwaka utaha izabera i Paris mu 2024, ku makipe atatu ya mbere.

Ku ikubitiro, Umutoza De Tarso yari yahamagaye abakinnyi 28 bagombaga kuzatoranywamo abazerekeza mu Misiri.

Kuri ubu, abatoza batatu b’iyi kipe bagizwe na De Tarso, Dominic Ntawangundi na Yakan Guma Lawrence batoranyije abakinnyi 14 bagomba guhaguruka i Kigali berekeza i Cairo.

Bamwe mu bakinnyi bari bitezwe mu bari bahamagawe basizwe, barimo Umupaseri w’ikipe ya APR VB, Cedric Ngaboyintwari, umukinnyi warura Imipira, Sadru Manzi nawe ukinira APR VC ndetse na Patrick Akumuntu Kavalo ukinira REG VB.

Mu Mwaka w’i 2021, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa Gatandatu (6), mu mikino nk’iyi yabereye i Kigali.

Nyuma y’iyi mikino, abakinnyi benshi bakiniye ikipe y’Igihugu basezeye kuri uyu mukino ku rwego mpuzamahanga, abandi basezera burundu.

Nyuma y’izi mpinduka, Umutoza De Tarso wari unafite iyi kipe, yahise yerekeza amaso mu guha amahirwe abakinnyi bakiri bato mu rwego rwo kubaka ikiragano gishya.

Muri aba bakinnyi 14 bahamagawe mu buryo budasubirwaho, Barindwi (7) muri bo basanzwe bakina mu ikipe y’Igihugu, mu gihe abandi Barindwi (7) ari bashya.

Abakinnyi bagizwe na; Crispin Ntanteteri, Merci Gisubizo, Eric Kwizera, Samuel Niyonshima, Dieu Est La Ndahayo, Alain Irakoze, Emmy Twagirayesu na Venuste Gatsinzi, ni ku nshuro ya mbere bagiye gukinira ikipe y’Igihugu mu mikino nk’iyi.

Urutonde rw’abakinnyi ntakuka bahamagawe:

Abakinnyi batanga imipira (Setters): Ivan Mahoro Nsabimana and Crispin Ntanteteri

Abakinnyi barura imipira bakanayikubita (Receiver attackers): Merci Gisubizo, Eric Kwizera, Samuel Niyonshima and Dieu Est La Ndahayo

Abakinnyi barura imipira (Libero): Simon Rwigema and Alain Irakoze

Abakinnyi bakina hagati (Middle blocker): Ronald Muvala, Emmy Twagirayesu, Prince Kanamugire and Placide Madison Sibomana

Abakinnyi bakina ku ruhande (Opposite): Venuste Gatsinzi and Wickliffe Dusenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *