Cricket: U Rwanda rwatangiranye Intsinzwi mu Irushanwa ‘East Africa Trophy T-20’

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye nabi Irushanwa rya ‘East Africa Trophy T-20 Cup 2023’, nyuma yo gutsindwa na Uganda kuri iki Cyumweru.

Iri Rushanwa ryatangiye kuri iki Cyumweru mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kuri Sitade mpuzamahanga ya Gahanga, ryitabiriwe n’Ibihugu bitatu (3) birimo; U Rwanda rwaryakiriye, Uganda na Tanzaniya.

Mu mukino wafuye iri rushanwa, ikipe y’Igihugu ya Uganda yatsinze iy’u Rwanda ku kinyuranyo cy’amanota 40.

Muri uyu mukino, ikipe y’Igihugu ya Uganda niyo yatsinze Toss (Guhitamo gutangira ijugunga Udupira cyangwa ba idukubita), ihitamo gutangira ikubita Udupira (Batting).

Igice cya mbere cy’uyu mukino, cyarangiye Uganda igitsinzemo amanota 146 muri Overs 20.

Mu gihe u Rwanda rwakuye mu Kibuga abakinnyi 6 ba Uganda, ibizwi nka (Wickets) muri uyu mukino.

U Rwanda rwinjiye mu gice cya kabiri rusabwa gutsinda amanota 147 ngo rwegukane uyu mukino, gusa ntirworohewe, kuko muri Overs ya 15 n’Udupira 4, ikipe ya Uganda yari imaze gukura mu Kibuga abakinnyi bose b’u Rwanda (Allout).

Bakuwe mu Kibuga bamaze gutsinda amanota 106 gusa.

Uyu mukino ukaba warangiye ikipe y’Igihugu ya Uganda iwutsinze ku kinyuranyo cy’amanota 40.

Nyuma yo kwisengera u Rwanda, Uganda yanatsinze Tanzaniya mu mukino wakinwe ku gicamunsi.

Uyu mukino Uganda yawegukanye ku ntsinzi ya Wickets 6.

Uyu mukino watangiye Tanzaniya ikubita Udupira, isoza igice cya mbere itsinze amanota 143 muri Overs 20, mu gihe Uganda yakuye mu Kibuga abakinni 8 (8 Wickets).

Igice cya kabiri cyoroheye cyane Uganda, kuko muri Overs 18 n’Udupira 2, yari imaze kwishyura amanota yari yatsinzwe na Tanzaniya.

Uganda yatsinze amanota 146, mu gihe Tanzaniya yakuye mu Kibuga abakinnyi bane (4) gusa ba Uganda (4 Wickets).

Nyuma yo gusoza imikino y’Umunsi wa mbere, kuri uyu wa Mbere, harakomeza imikino y’Umunsi wa Kabiri, ikaba ibimburirwa n’umukino uhuza u Rwanda na Tanzaniya guhera saa 09:45 ku isaha ya Kigali, mu gihe nyuma ya saa Sita guhera saa 13:45, Tanzaniya yisobanura na Uganda.

Biteganyijwe ko iyi mikino yatangiye kuri iki Cyumweru, izamara iminsi 11, ikaba izasozwa tariki ya 31 Kanama 2023.

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *