Kigali: Yatunzwe agatoki ku guhitana Umwana w’Amezi 20

Kuri uyu wa Gatanu, mu Mujyi wa Kigali humvikanye inkuru y’akababaro, aho Umwana w’Umwaka n’Amezi 8 yishwe atewe Ibyuma mu Mutwe. Aha bikaba bikekwa ko yishwe n’Umuturanyi.

Mu masaha y’Igicamunsi, nibwo byamenyekanye ko iki Kibondo kitwaga Michael yaryamishijwe n’umukozi. Nyuma akaza gusangwa yapfuye.

Mu marira n’agahinda, ababyeyi n’abaturanyi b’uyu Nyakwigendera, batangaje ko bashenguwe n’Urupfu rwe.

Aha batanahwemye gutangaza ko Urupfu rwe rufitwemo uruhare n’Umuturanyi wiyitaga ‘Umunyamasengesho’ ubusanzwe uzwi ku izina rya Mama Kevin ndetse n’uyu mukozi wamureraga akaba adashirwa amakenga.

Nyuma y’uru rupfu, uyu mukozi wamureraga yatangaje ko nyuma yo kumuryamisha, yategereje ko abyuka araheba, bigeze nka saa Moya z’Ijoro ajya kureba icyabaye.

Akigera mu Cyumba yari yamuryamishijemo, yatangaje ko yasanze aviririrana cyane, nibwo yahise ahamagara uyu watunzwe agatoki mu kumuhitana, ngo aze amufashe kureba icyo yabaye.

Nk’uko uyu Mukozi wo mu rugo yakomeje abitangaza, yavuze ko uyu bita Mama Kevin yamubwiye ko atajya areba abapfu. Ibi ngo akaba yarabivuze mu Magambo akarishye.

Yanze kuza kubatabara, mukuru wa Nyakwigendera ufite imyaka9 gusa y’amavuko, nibwo yamuteruye aramumushyira, gusa uyu Mama Kevin yahise abamaganira kure bataranagera ku Muryango w’Inzu ye, ati:“Ntabwo njya nkora ku Bapfu”.

Nyirarume wa Nyakwigendera, yatangaje ko basanze bamwishe bamuteye Icyuma mu Musaya, ndeste banamusharuza ibindi bibiri mu Gahanga.

Mu gahinda kenshi, abaturanyi b’Umuryango wabuze uyu Mwanda, batangaje ko amagambo y’uyu Mama Kevin yuje urwango ndetse nta n’uwanamushira amakenga ko ataba ariwe wamuhitanye.

Mu gihe bashakaga kumuta ku wa Kajwiga ngo bihorere, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bwahise bumuhungisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *