Twitter yabonye Umuyobozi Mushya

Nyiri urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Elon Musk, yatangaje umuyobozi mushya wayo nyuma y’Amezi Atandatu ayiguze.

Linda Yaccarino wagizwe umuyobozi wa Twitter, yahoze ahagarariye ibikorwa byo kwamamaza mu itangazamakuru mpuzamahanga “NBC UNIVERSAL”

Musk yatangaje ko mu gihe cy’Ibyumweru bitandatu, Linda azaba yatangiye akazi.

N’ubwo Linda azaba ayoboye Twitter,  Elon Musk azaguma mu buyobozi nk’umuyobozi mukuru w’icyubahiro aho azabifatanya no kuba umuyobozi w’Ikoranabuhanga wa Twitter.

Nyuma yo gutangaza Linda, yifashishije Twitter, Musk yagize ati:“Turangamiye gukorana na Linda mu rwego rwo guhindura uru Rubuga, Urubuga rufite byose”.

Ibi yabitangaje kandi nyuma y’uko Linda yari yaciye Amarenga ko agiye kubona Shebuja mushya ariko ntiyerura izina rye.

Musk yaguze Twitter akayabo ka Biliyoni 44 z’Amadorari y’Amerika.

Nyuma yo kuyigura yakomeje guhatirizwa gushaka umuyobozi wayo, bityo bikamufasha gukomeza gukurikirana izindi Bizinesi ayobora, zirimo; Tesla ikora Imodoka zikoresha Amashanyarazi na Kompanyi y’ibijyanye n’ibyo mu Isanzure izwi nka SpaceX.

Muri Sosiyete 500 zikora iby’Ikoranabuhanga, abagore 10% nibo bonyine bari mu buyobozi bwa zimwe muri zo.

Ibi, bivuze ko Linda agiye kuba umwe mu bagore bacye bayoboye Sosiyete zikomeye z’Ikoranabuhanga mu Isi.

Linda Yaccarino yagizwe umuyobozi wa Twitter.

One thought on “Twitter yabonye Umuyobozi Mushya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *