Ambasaderi wa USA muri Afurika y’Epfo yasabye Imbabazi nyuma yo kuyishinja gufasha Uburusiya mu Ntambara ya Ukraine

Minisiteri y’Ububanyi n”Amahanga ya Afurikka y’Epfo yatangaje ko Ambasaderi wa USA muri iki gihugu, Reuben Brigety, yagisabye Imbabazi nyuma yo kugishinja guha Intawaro (Imbunda) Uburusiya mu Ntambara buhanganyemo na Ukraine guhera muri Gashyantare y’Umwaka ushize.

Ku wa Kane w’iki Cyumweru, Ambasaderi Reuben Brigety yatangaje ko Afurika y’Epfo yapakije intwaro mu Bwato zerekeza mu Burusiya, ariko iki gihugu kikaba cyarahise gitangaza ko ntaho kibona ko intwaro zagurishijwe.

Nyuma y’aya makuru, Perezida Cyril Ramaphosa yahise ategetse ko hakorwa iperereza rihagije kuri ibi bashinjwaga na USA.

Ejo hashize, nibwo umuvugizi w’Iperereza muri USA yinjiye mu biro by’umukuru w’Igihugu (White House) ariko ntiyatangaza amakuru arambuye kuri ibi.

Ariko John Kirby yavuze ko ari ‘ikibazo gikomeye ‘ ariko Amerika idahwema kwihanangiriza ibihugu kutishora mu ntambara y’Uburusiya muri Ukraine.

Hagati aho, umuyobozi n’umuvugizi wa Afurika y’Epfo, yanenze imyitwarire yo kuvugira hejuru avuga kandi ko Afurika y’Epfo idashobora gukangwa na Amerika.

Umuvugizi mu biro by’umukuru w’igihugu cya Afurika y’Epfo,  Khumbudzo Ntshavheni, yatangaje ko Televiziyo ya SABC ko ari Amerika yafatiye Uburusiya ibihano, kandi badashinzwe kubinjiza mu bibazo bafitanye n’Uburusiya.

Ayo magambo yo gukangisha yakurikiye itangazo ry’ibiro by’umukuru w’Uburusiya “;Kremelin” yavuze ko Perezida w’Uburusiya Vradimir Putin yavuganye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo bakeneranya gukomeza umubano.

Nta wuhamya ko ubwato bw’Uburusiya buzwi nka “Lady R ” bwahagaze hafi ya Cape Town mu kwezi gushize, bituma habazwa ibibazo byinshi n’abanyapolitiki bo muri icyo gihugu icyo gihe.

Kuba bwaba bwarapakiye intwaro mbere y’uko busubira mu Uburusiya ibyo bigomba gukorerwa iperereza no kwemezwa.

Mu gihe byahama Afurika y’Epfo, byaba ari ukurenga ku masezerano kwa yo guhanahana intwaro n’ibindi bihugu biri mu ntambara cyangwa iterabwoba.

Afurika y’Epfo iri mu bihugu bike byifashe mu matora ya ONU/UN yo ku ntambara yo muri Ukraine, ndetse yanze kwamagana Uburusiya ku mugaragaro, ibishimangira ivuga ko ari igihugu kitafata ijambo kuri iki kibazo.

Ubwato bw’Uburusiya buzwi nka “Lady R, nibwo buvugwa ko bwikoreye Intwaro bwahawe na Afurika y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *