Kigali: Perezida wa Sena yasabye Urubyiruko guhindura Imyumvire rukajya muri Politike 

Perezida w’Umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr François-Xavier Kalinda yavuze ko urubyiruko rukwiye guhindura imyumvire rukajya mu bikorwa bya politiki no kubaka igihugu aho kubiharira ababyeyi babo cyangwa abantu bakuze.

Ni ubutumwa yahaye abagize Inama y’Igihugu y’Ururyiruko, abahagarariye abandi mu Mashuri Makuru na za Kaminuza n’urubyiruko mu byiciro bitandukanye bitabiriye Umunsi w’Imurikabikorwa bya Sena.

Perezida wa Sena, Dr François-Xavier Kalinda yibukije urubyiruko ko mu nshingano uru rwego rufite harimo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo ikanagira izo ihuriyeho n’Umutwe w’Abadepite zijyanye no gutora amategeko abereye abaturage ndetse no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Ati: Ibi byose ibikora nk’ijisho ry’abaturage kandi mu nyungu rusange zabo. Izo nshingano zose zisaba ko habaho uburyo bwo kumenyesha abanyarwanda ibikorwa bya Sena kandi nabo bakagira uburyo n’umwanya wo kugeza ibyifuzo byabo kuri Sena.

Dr. Kalinda yavuze ko iyi gahunda y’imurikabikorwa ari ikimenyetso cy’umwanya mwiza leta y’u Rwanda iha urubyiruko muri gahunda igenera Abanyarwanda.

Ibarura Rusange ry’Abaturage ryo mu 2022, ryagaragaje ko urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 rungana na 65.3% by’Abanyarwanda bose.

Ati “Biragaragara rero ko urubyiruko ari icyiciro cy’Abanyarwanda kigomba gutegurwa bihagije kuko arizo mbaraga n’amizero y’igihugu cyacu.”

Ubushakashatsi bw’Ihuriro ry’Inteko zishinga amategeko ku Isi [IPU] bwagaragaje ko urubyiruko rutitabira kugira uruhare mu bikorwa by’inteko ishinga Amategeko na politiki muri rusange.

Impamvu ngo rutekereza ko politiki ikorwa n’abantu bakuze gusa ndetse rukumva ko umusanzu warwo udahabwa agaciro gakwiriye n’igihe bibaye ntibikorwe mu nzira zirunogeye.

Ati: Sena irifuza ko iyo myumvire yahinduka , urubyiruko rukagira uruhare mu kugena gahunda z’iterambere ry’igihugu ndetse rukanahabwa umwanya ukwiye wo gukoresha uburenganzira bwa politiki rugenerwa n’itegeko nshinga n’andi mategeko.

Perezida wa Sena yavuze ko igihugu kimaze gutera intambwe ishimishije mu guteza imbere urubyiruko kandi leta ikomeje gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye urubyiruko.

Ati “Ntabwo kandi twashyira mu bikorwa gahunda zigamije gutera imbere ngo twibagirwe gutoza indangagaciro ababyiruka, ngo twibagirwe kwigisha urubyiruko gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.”

Ni ngombwa ko abayobozi dufatanyije n’urubyiruko twisuzuma tukareba niba urubyiruko rwo nkingi y’iterambere ry’igihugu, turutoza kurinda ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho no kuzagira byinshi rwongeraho.

Mu nshingano za Sena harimo kuba ariyo ijya impaka ku mategeko ikanayatora, na yo imenya kandi ikagenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Sena ifite inshingano y’umwihariko yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo, kumenya imikorere y’imitwe ya politiki, kwemeza abayobozi no gutanga ibitekerezo ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *