Malawi: Hashyizweho Icyunamo cy’Iminsi 14 mu rwego rwo kuzirikana abahitanwe n’Inkubi y’Umuyaga ‘Freddy’

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yatangaje ko iki gihugu kigiye gutangira Icyunamo cy’Ibyumweru bibiri nyuma y’uko bibasiwe n’Inkubi y’Umuyaga yiswe Freddy yari ivanze n’Imvura, abarenga 225 bakahasiga Ubuzima.

Nyuma y’uko iri tangazo rigiye hanze, abaturage b’iki gihugu bahise batangira iki Cyunamo mu rwego rwo kuba hafi ababuze ababo barmo 41 baburiwe irengero na 700 bakomeretse.

Perezida Chakwera kandi yatangaje ko Leta yahise igena Inkunga ya ihwanye na Miliyono 1 n’Imihumbi 500 by’Amadorari ya Amerika mu rwego rwo gufasha abasizwe iheru heru n’iyi Nkubi yibasiye abaturiye Umujyi wa Blantyre no mu Majyepfo y’iki gihugu.

Abaturage ba Malawi bakuwe mu byabo n’ibi biza bajyanywe mu Nkambi zisaga 30 z’imbere mu gihugu kugira ngo babashe kwitabwaho neza.

Umuturage witwa, Fadila Njolomole w’imyaka 19 utuye i Blantyre, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP, ko abavandimwe be hamwe na Nyina baburiwe irengero, batwawe n’Inkangu, aho kugeza ubu n’Imirambo yabo itaraboneka.

Perezida Lazarus yagiye mu Nkambi kwihanganisha ababuriye ababo muri iyi Freddy.

Mu mpamvu zivugwa ko zatumye iyi Nkubi y’Umuyaga ihitana Umubare ungana gutya, bivugwa ko byatewe ni uko Ubutabazi bwatinze kubageraho kuko imihanda yari yangiritse bikomeye, ikirere nacyo cyuzuyemo Ibihu ku buryo bitari korohera Indege kuhagera.

Freddy ni imwe mu Nkubi z’Umuyaga Enye mu mateka zaciye ku Inyanja y’Ubuhinde zivuye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Australia zikagera muri Afurika.

Ikigo World Meteorological Organization, kivuga ko iyi Nkubi y’Umuyaga ishobora kandi kuba ariyo yamaze igihe kirekire kurusha izindi zabayeho.

Perezida Chakwera yasuye abakozweho n’Inkubi y’Umuyaga Freddy.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *