Kigali: Abatega Imodoka za rusange bakomeje kwinubira uko batwarwa

Abatega Imodoka za rusange mu Mujyi wa Kigali, barinubira uburyo zibura bigatuma bakererwa Akazi.

Bimenyerewe ko mu Mujyi wa Kigali, buri kerekezo cyose giturukamo abakoresha izi modoka, haba hari imodoka zihagije ku buryo Abagenzi bose babona uko bagera mu Mirimo yabo ku gihe.

Ubwo Umunyamakuru wa THEUPDATE yageraga ahategerwa izi Modoka, yatunguwe no kumva hari abatakizitegereza, ahubwo bahisemo kugenda n’amaguru.

THEUPDATE yageze ahategerwa izi Modoka ku Gisozi ahazwi nko kuri Kariyeri, yahasanze abagenzi bijujutira uburyo bamara Amasaha arenga Atatu (3) ku Cyapa kuko Imodoka zibageraho zuzuye, bigatuma bica Akazi.

Aba batangaje ko gutegereza izi Modoka ntaho bitaniye no guta umwanya.

Umwe mu baganiriye na THEUPDATE utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati:”

Ubusanzwe ntabwo ariko byahoze. Mbere twari dufite Imodoka nini zazaga zigatwara abantu bose. Gusa kuri ubu, twarazambuwe. Nyuma yo kuzamburwa bikaba bitatworoheye. Uyu yatangaje ko izi mbogamizi bazigejeje ku buyobozi ariko bakaba barategereje ko iki kibazo gikemurwa bakaba barahebye.

N’ubwo bimeze bitya ariko, bitandukanye cyane n’aho zibakura muri Gare yo mu Mujyi, kuko usanga zihaparitse zirimo ubusa.

Uretse ibi kandi, n’abaza kuzitega usanga baza umwe umwe.

Umunyamakuru wa THEUPDATE wari kuri iki Cyapa ku isaha ya saa Tanu z’Amanywa ubwo yakoraga iyi nkuru, bamwe mu bagenzi bamubwiye ko bari bahamaze amasaha abiri kuko bahageze ku isaha ya saa mbiri za Mugitondo, ariko bakaba bategereje Imodoka bagaheba.

Mu kwijujuta kwinshi, bamwe bagize bati:”Umwanya umuntu amara ategereje izi Modoka, abaye ari ugenda n’amaguru yaba yageze iyo ajya”.

Bati:”Umwanya tumara kuri iki Cyapa ni munini. Iya mbere ikunyuraho ukizera ko iya kabiri iza ikagutwara nayo bikaba uko. Iyo ubonye ukomeje gusigwa, birangira ufashe Umwanzuro wo kugenda n’amaguru, akazi kamaze gupfa ndetse n’ayo gutega Moto utayafite, ariko ari amaburakindi”.

Aba bagenzi basoje bagira bati:”Ubuyobozi bufite mu nshingano gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali bwakwita kuri iki kibazo kuko gikomeje guteza inkeke”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *