Kigali: Ku myaka 14 yakatiwe Igifungo gisubitse n’ihazabu ya 1,000,000 Frw kubera gucuruza Ibiyobyabwenge

Spread the love

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwahanishije igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri umwana w’imyaka 14 wari ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge.

Uyu mwana – tutavuga izina ku mvo zo gukingira umwirondoro we – yatawe muri yombi mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize nyuma y’isakwa ry’urugo rwabo porisi ikamusangana udupfunyika tw’urumogi.

Uwo mwana yemeye ko yacuruzaga uru rumogi ariko ko rwari urwa se.

Umucamanza yavuze ko yaciye inkoni izamba azirikanye ikigero gitoya cy’imyaka y’uyu mwana.

Atangaza icyemezo cy’urukiko, umucamanza yavuze ko yashingiye ku kuba umwana yaremeye icyaha agasaba n’imbabazi .

Umucamanza yavuze ko yitaye kandi ku mvugo z’abatangabuhamya babajijwe.

Yanavuze ko yazirikanye ko uwo mwana wakoze icyaha afite imyaka 14 gusa. Amategeko y’u Rwanda ateganya ko kuva ku myaka 14 umuntu akurikiranwaho ibyaha yakoze ariko agakurikiranwa nk’umwana kugeza ku myaka 18.

Umucamanza yavuze kandi ko uwo mwana yashowe mu cyaha kuko yakuriye mu muryango ucuruza ibiyobyabwenge dore ko na Nyina umubyara afungiwe iki cyaha.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu mwana gufungwa imyaka 10, na bwo buvuga ko bwazirikanye ko akiri umwana. Ngo iyo aza kuba agejeje ku myaka 18 yari gusabirwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20.

Inkuru y’uyu mwana yaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko yafunzwe afite imyaka 13.

Abantu benshi bari batangajwe no kuba umwana nk’uyu ajyanwa mu rukiko mu mapingu kandi ubusanzwe umwana adakurikiranwa n’inkiko.

Gusa bitandukanye n’ibyari byavuzwe ku mbuga, umucamanza yavuze ko uwo mwana yakoze icyaha mu mpera za 2022 afite imyaka 14 kuko yavutse mu mwaka wa 2008.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *