U Rwanda rugiye kwemeza burundu amasezerano mpuzamahanga agamije guca ikoreshwa ry’Intwaro za kirimbuzi

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko binyuze muri Ministeri y’Ingabo n’iy’Ubutabera u Rwanda rurimo gutegura igikorwa cyo gusinya no kwemeza burundu amasezerano mpuzamahanga agamije guca ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Ni amasezerano yemejwe na Loni ku itariki ya 7/7/2017 atangira gushyirwa mu bikorwa tariki 22/1/2021 nyuma y’uko ibihugu 50 byasabwaga bishyize aya maserano mu mategeko yabyo.

Umuryango uharanira ikurwaho ry’intwaro za kirimbuzi (International campaign to Abolish Nuclear Weapons-ICAN) uvuga ko ikoreshwa ry’izi ntwaro riteye inkeke ku buzima bw’abantu kuko usibye kuba igikangisho ku bihugu by’intege nke n’ibidafite izi ntwaro, ngo n’ubukana bwazo buteye ubwoba cyane ko hari izikubye inshuro 300 mu bukana ugereranije n’izakoreshejwe mu ntambara ya 2 y’isi bigaterwa Hiroshima na Nagasaki mu gihugu cy’Ubuyapani.

Ku rundi ruhande ariko, izi ngufu za nikeleyeri ngo zikwiye gukoreshwa cyane mu nyungu z’iterambere rya muntu nko mu buhinzi, mu buvuzi, amashanyarazi no kurengera ibidukikije.

Mu mateka igisasu cya kirimbuzi cya mbere cyatewe mu Mujyi wa Hiroshma tariki 6 Kanama mu mwaka wa 1945 cyari gifite iturika rya TNT ibihumbi 15,000, kikaba cyarashenye 70% by’inyubako zose z’uyu mujyi kandi gituma abantu ibihumbi 140,000 bapfa bazize ingaruka zacyo, zaje ako kanya ndetse n’izabaye nyuma muri uwo mwaka wa 1945 gusa. Cyatumye kandi abarokotse bibasirwa n’indwara zirimo kanseri ndetse n’izindi ndwara zabaye akarande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *