Chris Eazy na The Same bagiye gutaramira Abanya-Rubavu mu gitaramo cyiswe ‘Bikini Sunday Beach Patry Valantin Day’ Outside’

Umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda Chris Eazy agiye gutaramira abaturage bo mu Karere ka Rubavu ndetse no mu nkengero zako, aho abazitabira igitaramo azaririmbamo cyitwa ‘Bikini Sunday Beach Party’ bazaba bambaye imyambaro izwi nka ‘Bikini’. cyiswe ‘Bikini Sunday Beach Patry Valantin Day’ Outside’

Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gufasha abanyabirori bo mu Karere ka Rubavu, mu turere duturanye nako ndetse n’abaturage bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kwishima baririmbana n’umuhanzi ugezweho kugeza ubu Chris Eazy, dore ko azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bo mu Karere ka Rubavu.

Kuva uyu mwaka watangira, abaturiye akarere ka Rubavu by’umwihariko ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu (El Classico Beach) aho iki gitaramo kizabera nta gitaramo cyigeze kihabera ku buryo bamwe babifashe nk’amahirwe.

Chez West nyiri El Classico Beach akaba numwe mubateguye iki gitaramo

Umwe mubateguye iki gitaramo umaze kumenyekana ku izina rya Fire West, yatangarije Theupdate.co.rw ko iki gitaramo cyatumiwemo uyu muhanzi Chris Easy bitewe n’uburyo akunzwe, ndetse hanarebwa n’abandi bahanzi bo muri aka Karere bazafatanya nawe.


Ati: “Chris Easy ni umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda. Kumutumira rero ni ukugira ngo dukomeze kwereka abanyabirori b’inaha ndetse n’abandi bazaturuka hirya no hino ko tubakunda kandi ko twifuza ko bazaza tukishimana, umwaka tugakomeza kuryoherwa nawo”.

Uyu mugabo yagaragaje ko uretse Chris Eazy , hari n’abahanzi nka The Same. Ati: “Itsinda rya The Same naryo rizataramira abakunda ibirori ndetse n’abafana babo bo mu Karere ka Rubavu, ku buryo twizeye ko buri wese azacyura ibyishimo”.

Uretse aba bahanzi, muri iki gitaramo hazaba harimo aba Djs ; Selekta Dady, Dj Star boy, Dj Regas mu gihe abashyushyarugamba ari Mc Gasana na Mc Jesca. Biteganijwe ko iki gitaramo kizaba tariki 19 Gashyantare 2023, kuri El Classico Beach.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *