Kigali Jazz Junction yahumuye: Umupfubuzi w’Umuziki ‘Kidum’ yageze i Kigali gususurutsa iki Gitaramo (Amafoto)

Umuhanzi w’Umurundi Nimbona Jean Pierre uzwi ku izina rya Kidum Kibido, nyuma y’imyaka ine yari amaze adataramira mu Rwanda, yaraye ageze mu Mujyi wa Kigali aho ategerejwe mu Gitaramo cyateguwe na Kigali Jazz Junction.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yagarutse i Kigali avuye i Nairobi muri Kenya, aho aje gutaramira Abanyarwanda mu birori bya Kigali Jazz Junction bizabera muri Camp Kigali ku wa 24 Gashyantare 2023.

Kidum yabajijwe icyo abafana bamwitegaho mu gitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu, asubiza aseka ati “Ni Live… Twebwe turi ba nyirayo, twayigiye ku ishuri iri mu maraso, bazabona Live.”

Uyu muhanzi ukunzwe na benshi mu karere ka Afrika y’iburasirazuba ategerejwe mu gitaramo azahuriramo na Confy ndetse n’itsinda rigezwe muri Uganda rya B2C.

Amatike y’igitaramo cya Kigali Jazz Junction mu myanya isanzwe (Regural) bazishyura 10.000Frw, abo muri VIP bazishyura 25.000Frw, abo mu myanya ya VVIP bishyure 35.000, mu gihe Table y’abantu 8 izishyurirwa 280.000Frw.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *