Handball: Amakipe 18 agiye kwitabira Shampiyona y’u Rwanda

Spread the love

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023, Ishyirahamwe ry’umukino w’Intoki wa Handball (FERWAHAND), riratangiza Umwaka w’imikino w’i 2023, aho biteganyijwe ko amakipe 18 ariyo azakina iyi Shampiyona.

Aya makipe 18 azaba arimo 9 mu kiciro cy’abagabo n’andi 9 mu bagore.

Ni Shampiyona izakinwa mu matsinda, aho aya makipe muri buri kiciro yashyizwe mu itsinda ry’amakipe 3.

Mu kiciro cy’abagabo, hazitabira amakipe arimo ‘Police HC, St Martin Hanika na ES Kigoma’ ziri mu itsinda rya mbere.

Mu itsinda rya kabiri, harimo ‘Gicumbi HBT, APR HC na Nyakabanda HC’.

Mu gihe itsinda rya gatatu ryo rigizwe na ‘Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye), Adegi HC na Vision Jeunesse Nouvelle’.

Uretse ikiciro cy’abagabo, no mu bagore amakipe yashyizwe mu matsinda atatu (3), aho itsinda rya mbere rigizwe n’amakipe ya ‘Kiziguro Secondary School, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara (UR Rukara) na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye)’.

Itsinda rya kabiri rigizwe na ‘Gicumbi WHT, Groupe Scolaire Kitabi na TTC de la Salle’.

Mu gihe itsinda rya gatatu rigizwe na ‘ISF Nyamasheke, Three Stars na Kaminuza ya Kigali (Univeristy of Kigali ‘UoK’).

Agaruka kuri iyi shampiyona mu kiganio yahaye Itangazamakuru mu ntangiriro z’uku Kwezi ubwo hakorwaga Inteko rusange y’Ishyirahamwe rya Handball, umuyobozi waryo Bwana Twahirwa Alfred yavuze ko shampiyona y’uyu Mwaka izaba yihariye mu rwego rwo kurushaho gutyaza abakinnyi mu gihe u Rwanda rwitegura amarushanwa mpuzamahanga mu bihe biri imbere.

Yagize ati:

Shampiyona y’uyu Mwaka w’i 2023 izaba ari intangiriro yo kwitegura amarushanwa akomeye dufite imbere, arimo Igikombe cy’Isi kizabera muri Croatia ariko by’umwihariko Igikombe cy’Afurika cy’abakuru tuzakira mu Mwaka w’i 2026.

Amakipe arasabwa kwitegura birushijeho, natwe nk’ubuyobozi tukabafasha ibishoboka byose kugira ngo uyu mukino ugere ku rwego tuwifuzaho.

Amarushanwa twakiriye Umwaka ushize ariko Igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje Imyaka 18 na 20 mu Ngimbi, byatweretse ko ibyo gukora ari byinshi, ariko dufatanyije n’inzego zose zirimo n’izirebwa n’uyu mukino by’umwihariko ntacyo tutageraho.

By’umwihariko, abakiri bato ni igihe cyo kugaragaza impano, kuko amarushanwa yo kwitabira yo arahari menshi, ahasigaye ni ugushyiraho akabo.

Twibutse ko mu Mwaka ushize, Igikombe cyegukanywe na Police HC mu bagore cyegukanywe na Kiziguro Secondary School.

Mu makipe y’abagabo, ikipe nshya ni Vision Jeunesse Nouvelle yazamutse ivuye mu kiciro cya kabiri, aho yari yazamukanye na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge, ariko bitewe na Politike ya Siporo muri iyi Kaminuza, iri shami ntabwo rizikina.

Mu kiciro cy’abagore, amakipe mashya ni TTC de la Salle na Kaminuza ya Kigali (Univeristy of Kigali).

Tariki ya 17 Nyakanga 2022, Ikipe ya Polisi y’umukino w’intoki (Police Handball Club) yegukanye igikombe cya Shampiyona itsinze Gicumbi Handball Club ku mukino wa nyuma.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *