Urubanza rwa Félicien Kabuga: Umutangabuhamya KAB 002 yamushinje gukangurira Interahamwe kwica Abatutsi

Spread the love

Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’Inkiko mpuzamahanga, kuri uyu wa Gatatu rwasubukuye iburanisha mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Umunyemari Kabuga Felisiyani ibyaha bya Jenoside.

Mu iburanisha rya none, umutangabuhamya w’ubushinjacyaha yashinje Kabuga guhamagarira interahamwe kwibasira Abatutsi.

Umutangabuhamya KAB 002 watangiye gutanga ubuhamya bwe mu cyumweru gishize ni umututsi uvuga ko yarokotse ubwicanyi bwakorewe ku ishuri ribanza rya Karama bwahitanye benshi mu bo mu muryango we. Ubuhamya bwe yabutangiye i Kigali mu Rwanda, ahujwe n’inteko y’abacamanca iri i Lahaye mu Buholandi.

Iburanisha rya none ryibanze ku bibazo yahaswe n’umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga.

Uwunganira Kabuga yamubajije ku bakozi yabwiye urukiko ko bakoreraga kwa Kabuga, baje guhinduka interahamwe z’intagondwa mbere y’uko jenoside iba. Amubaza igihe abo bahindukiye interahamwe. umutangabuhamya yasubije ko ari mu mezi abanza y’umwaka w’1994 – ni ukuvuga mu kwa Mbere, ukwa Kabiri, ukwa Gatatu no mu ntangiriro z’ukwa Kane.

Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga yabajije uyu mutangabuhamya uko yamenye ibyo mu gihe yabwiye urukiko ko atigeze agera kwa Kabuga. Aha KAB 002 yasubije ko abakoreraga imyitozo kwa Kabuga iyo babaga basohotseyo ari bo babyivugiraga, bagiye kugurisha amavuta babaga bahawe.

Ku kibazo cyerekeranye n’ubwoko bw’imyitozo abo bahabwaga, umutangabuhamya yasubije ko ababibwiwe n’izo nterahamwe bamubwiye ko zababwiraga ko zitoza kuzica abatutsi.

Abajijwe umubare w’amatsinda y’interahamwe yabaga ku Kimironko, uyu mutangabuhamya yasubije ko atayavuga ngo ayarangize yari menshi. Umunyamategeko Altit amubajije aho ayo matsinda yitorezaga, KAB 002 yasubije ko hose atahamenya, aho azi ari mu rugo rwa Kabuga gusa.

Byinshi mu byo uyu mutangabuhamya avuga kuri iyi myitozo yabwiye urukiko ko yaberaga kwa Kabuga, agaragaza ko ari ibyo yabwiwe, we atayiboneye cyangwa ngo ahagere irimo kuba. Yavuze ko abaturage batambukaga kwa Kabuga bajya mu mirimo yabo nabo bumvaga amajwi y’abahitoreza.

Uwunganira Kabuga amubajije niba nawe yarayumvise, yasubije ko we aho yanyuraga hitaruye kwa Kabuga nko mu kilometero kimwe ku buryo atajyaga kumva amajwi y’abitozaga.

Mu buhamya bwe bwanditse kandi KAB 002 hari aho avugamo ko ubwo indege y’uwari Perezida Yuvenali Habyarima yari imaze guhanurwa, yumvise ko interahamwe zo kwa Kabuga n’abasirikare bo mu kigo cya Kami barimo kwica abantu babasanze mu ngo zabo.

Maitre Emmanule Altit wunganira Kabuga yamubajije niba we ubwe hari ababimwibwiriye ko ubwo bwicanyi burimo gukorwa.

Umutangabuhamya yemeje ko yabibwiwe n’uwari umupasiteri witwa Simoni ko izo nterahamwe n’abasirikare barimo gukusanyiriza abantu mu mazu bakabicisha gerenade. Avuga ko ibyo byabaye mu buryo bwo kumuburira, ubwo yavaga ku ishuri rya Karama asubiye guhungisha umuryango we wari wasigaye inyuma.

Uyu mutangabuhamya kandi yabajijwe ku bwicanyi bwabereye ku mashuri y’i Karama. Aha umutangabuhamya avuga ko ku itariki 13 y’ukwa Kane isaa munani, abari bahungiye i Karama basabwe kujya mu nama, nyuma hakaza interahamwe ziri mu makamyo zivuye ku Kimironko zitangira kubica.

KAB 002 akavuga ko we yahise ahunga asubira Kimironko, aho ku itariki 16 y’ukwa Kane yaje kurokorerwa n’abasirikare b’Inkotanyi ari hamwe n’abandi barimo n’abahutu.

Umunyamategeko Emmanuel Altit yabajije uyu mutangabuhamya niba aho abasirikare b’Inkotanyi bagereye aho Kimironko na nyuma yaho nta guhiga abahutu kwabayeho, umutangabuhamya asubiza ko ntabyabaye, ko nta muntu n’umwe bagiriraga nabi.

Nyuma y’uyu mutangabuhamya humviswe undi mutangabuhamya w’ubushinjacyaha nawe watangiye ubuhamya bwe i Kigali mu Rwanda ahujwe n’inteko y’abacamanza mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uwo ni uwahawe izina rya KAB 053 mu rwego rwo kumucungira umutekano. Nawe amashusho ye yari ahishe kandi n’ijwi rye ryahinduwe.

Mu nshamake y’ubuhamya bwe bwanditse yasomwe n’umushinjacyaha, KAB 053 – umutangabuhamya w’umugore, ni uwarokotse jenoside muw’1994 kandi yiciwe bamwe mu bo mu muryango we.

KAB 053 uvuga ko we yari umuyoboke w’ishyaka PL mu gihe cya jenoside yavuze ko yabonye Kabuga kuri televiziyo y’igihugu, yitabiriye mitingi z’ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi, ahantu habiri harimo ku Kibirira ku Gisenyi no mu Ruhengeri.

By’umwihariko aha mu Ruhengeri, umutangabuhamya avuga ko Kabuga yari kumwe na Perezida Habyarimana watangaje ko agiye kwambika interahamwe yanyuma bakamanuka. Uku kumanuka umutangabuhamya akaba yavuze ko kwari ukujya guhiga abatutsi.

Muri izo mitingi – ni ukuvuga inama z’ishyaka, umutangabuhamya avuga ko Kabuga yahabwaga ikaze ngo avuge ijambo babanje kuvuga ko ari umuterankunga ukomeye wa MRND.

Uretse aha kuri televiziyo, umutangabuhamya anavuga ko yabonye Kabuga muri mitingi ya MRND yabereye hafi y’aho yari atuye i Musave ho mu cyahoze ari Komini Rubungo hagati y’ukwezi kwa Kabiri n’ukwa Gatatu muw’1994.

Aha KAB 053 yavuze ko Matayo Ngirumpatse wari umukuru wa MRND yerekanye Kabuga avuga ko “ari inkuba y’amatsa ya MRND akaba n’umuyobozi w’interahamwe, umuntu ukomeye mu ishyaka.” Aha ngo abaturage bose barahagurutse bamukomera amashyi.

Umutangabuhamya akavuga ko Kabuga yasubiye mu magambo arwanya abatutsi yari yavuzwe na Matayo Ngirumpatse, yongeraho ko “yazanywe no kubashyigikira, kandi ko igihugu ari icyabo, inyenzi zitagomba kugifata.”

Nyuma y’ibyo KAB 053 akavuga ko Kabuga yanemeje ko hari abantu b’abasore baje muri iyo mitingi bitoreza iwe. Iyo mitingi n’ibyari bimaze kuyivugirwamo, uyu mutangabuhamya avuga ko byateje imvururu interahamwe zibasira abatutsi bari aho bahava mitingi itarangiye.

Iburanisha rya none ryasojwe uyu mutangabuhamya adasoje ubuhamya bwe.

Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa Kane ahatwa ibibazo n’ubwunganizi bwa Kabuga. (VoA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *