Urubanza ruregwamo Ishimwe Thierry ‘Titi Brown’ rwongeye gusubikwa ubugira gatatu

Urubanza rwa Ishimwe Thierry wamenyekanye mu gisata k’Imyidagaduro ku izina rya Titi Brown rwongeye gusubikwa ku nshuro ya gatatu bitewe n’Umunyamategeko we.

Titi Brown yari yitabye Urukiko yambaye Impuzankano y’Iroza iranga Imfungwa, ngo aburane ku bujurire bwe ariko ataha ataburanye.

Uyu musore afunzwe akekwaho gukora icyaha cyo gusambanya Umwana utari wuzuza Imyaka y’ubukure.

Kuri iyi nshuro, rwasubitswe kubera ko Maitre Mbonyimpa Elias atabashije kubonana n’umukiriya we bityo akaba yasabye ko uru rubanza rwasubikwa rukazasubukurwa ameze neza yarabonanye n’umukiriya we.

Nyuma y’uko urubanza rwa Titi Brown rusubitswe ku wa 30 Ugushyingo 2022 rwari rwashyizwe ku wa 08 Gashyantare 2023 ariko ntirwabaye kubera ko umucamanza yagize impamvu z’amasomo ntiyabasha kuboneka.

Icyo gihe rwimuriwe ku wa 22 gashyantare ariko ntabwo rwabashije kuba kubera impanvu zaturutse ku mwunganizi mu iby’amategeko Maitre Mbonyimpa Elias.

Mu Ukuboza 2021, nibwo Tity Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ariko ahita ajuririra uwo myanzuro kugeza magingo aya akaba atari yahamwa n’Icyaha cyangwa se ngo abe umwere.

Titi Brown mu Mwambaro w’Iroza uranga Imfungwa mu Rwanda

 

Mbere yo gufungwa, yamenyekanye mu bijyanye no kubyina Indirimbo zinyuranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *