Kigali: Guverinoma yafashe mu Mugongo ababuriye ababo mu Mpanuka y’Ubwanikiro bw’Ibigoli mu Karere ka Gasabo

Nyuma y’Impanuka y’Ubwanikiro bw’Ibigoli bwagwiriye abantu mu Karere ka Gasabo mu Gitondo cyo kuri uyu Gatanu tariki ya 03 Gashyantare 2023, Guverinoma y’u Rwanda yashyize yihanganishije abagwiriwe n’aya makuba.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku masaha y’Igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ryihanganishije ababuriye ababo muri iyi Mpanuka rinihanganisha abayikomerekeyemo.

Amakuru ajyanye n’iyi Mpanuka y’Ubwanikiro

Ubwo iyi Mpanuka yabaga mu Masaha ya Mugitondo, hahise hatangazwa ko Abantu 10 bahise bapfa mu gihe 36 barakomeretse.

Aba bakaba bagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori buherereye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Desire, aganira n’Itangazamakuru, yaryemereye ko koko iyi mpanuka yabaye.

Yagize ati:“Impanuka yabaye, hari abantu 10 bapfuye, 36 barakomereka. Ni ubwanikiro bwaguye, mu bapfuye harimo abagabo batandatu, abagore bane. Abakomeretse bo ubu bari mu Bitaro bya Masaka.”

Amakuru avuga ko abaturage bari basaruye ibigori ku bwinshi nka koperative, uyu munsi bazinduka bajya kubyanika, ubwanikiro burabagwira.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera na we yahamije aya makuru, atangaza ko ibikorwa by’ubutabazi byakozwe ndetse ko hari kurebwa icyaba cyateye iyi Mpanuka.

Itangazo Guverinoma yashyize hanze ryihanganisha ababiriye ibyago muri iyi Mpanuka n’abayiburiyemo ababo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *