Rwanda: Kongera ingano y’imisoro imikino y’amahirwe yatangaga bigiye gukoreshwa mu rwego gukurukiranira hafi ubu bucuruzi


image_pdfimage_print

Mu Rwanda hagiye kujyaho politiki y’imikino y’amahirwe irimo amavugurura yo kongera imisoro n’ubugenzuzi bwihariye, hagamijwe kurengera abayishoramo imari, leta n’abayikina.

Imikino y’amahirwe iri mu gihugu nk’uko biteganywa n’itegeko ryo mu 2011 iri mu bwoko butanu ari bwo; tombola (Lottery), Casino, imikino ikorerwa ku mashini, imikino yo gutega n’imikino yo kuri Internet.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, ivuga ko iyi politiki y’imikino y’amahirwe izareba uburyo imisoro itangwa n’uru rwego yakongerwa kuko idahagije ikava kuri 13% nk’uko n’ibindi bihugu byagiye biyizamura.

Ubusanzwe amasosiyete akora ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe yishyura umusoro ku nyungu z’amasosiyete wa 30% umenyekanishwa kandi ukishyurwa nk’uko biteganywa n’itegeko.

Icyakora, amasosiyete akora ubucuruzi bw’imikino y’amahirwe yishyura umusoro wa cumi na gatatu ku ijana (13%) ubarirwa ku kinyuranyo hagati y’amafaranga yakiriwe n’usora n’ibihembo byatsindiwe.

Umusoro wa cumi n’atanu ku ijana (15%) ufatirwa n’isosiyete ikora ibikorwa by’imikino y’amahirwe ku gihembo cyatsindiwe, ubarirwa ku kinyuranyo hagati y’igihembo umukinnyi yatsindiye n’amafaranga yashoye.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze yavuze ko iyo witegereje usanga uyu munsi leta itabona imisoro igaragara muri uru rwego ahubwo ugasanga ba nyirarwo ari bo babona amafaranga y’umurengera.

Ati “Tuzashyiraho uburyo Leta yavanamo imisoro igaragara kubera ko ni urwego ruteye gutyo ni ko bigenda hose noneho n’ufite ubwo burenganzira akabona amafaranga atari ay’umurengera, ubungubu ubona ko babona umurengera”.

Muri Kenya, ibigo by’imikino y’amahirwe byishyura 20% ku mafaranga abakinnye batsindiye. Ibi bivuze ko utsindiye amashilingi 1000 acyura amashilingi 800 ni mu gihe mu Rwanda aya mafaranga ari 13% gusa. Aya yiyongera ku yo ibigo byishyura kubera ubu bucuruzi bikora.

Mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kiza, imikino y’amahirwe yose hamwe yari imaze kugera aho yishyura umusoro wa miliyari 4Frw ku mwaka. Imikino y’amahirwe kandi igira uruhare mu kunganira ubwisungane mu kwivuza ’Mituelle de Sante’.

Iteka riteganya ko 10% by’amafaranga acibwa kuri serivisi zihabwa amasosiyete y’ubucuruzi akora ibikorwa by’imikino y’amahirwe yishyurwa Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano akajya yunganira mituweli.

Ubugenzuzi bw’imikino y’amahirwe bwahawe umwihariko

Kimwe mu byo abaturage n’abandi bakurikirana imikino y’amahirwe bakunze kunenga ni uburyo ‘ubugenzuzi’ bwayo bukorwa. Ibi ngo ni kimwe mu byateraga akajagari muri uru rwego bigatuma abaturage barwinubira.

Basabaga Leta gushyiraho ikigo cy’ubugenzuzi kigaca imashini z’imikino y’amahirwe [ibiryabarezi] zitemewe kikanakurikirana imikorere ya buri munsi y’uru rwego.

Dr Ngabitsinze yavuze ko muri politiki nshya harimo kureba niba ubugenzuzi bw’urwego rw’imikino y’amahirwe buzakomeza kuba muri Minisiteri, guhabwa izindi nzego zihari cyangwa hakajyaho urundi rwego rukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa by’imikino y’amahirwe.

Nyuma yo gushyiraho politiki y’imikino y’amahirwe, hazajyaho urwego rwayo mu rugaga rw’abikorera (PSF) ruzajya rukurikirana rugafasha leta kurushyira kuri gahunda.

Dr Ngabitsinze yatangaje ko politiki nshya iri kugendana no gushyiraho ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kugenzura ibikorwa by’imikino y’amahirwe.

Ati “Bizatuma tumenya neza uko ruriya rwego rukora ndetse no kumenya neza uburyo imisoro yakwishyurwa”.

Gushyiraho politiki y’imikino y’amahirwe bizatuma itegeko ryayigengaga rivaho hajye hajyaho amateka ya Minisitiri cyangwa amabwiriza ya Minisiteri.

Dr Ngabitsinze asobanura ko byatewe n’uko imikino y’amahirwe ari urwego rwihuta cyane bityo ‘gushyiraho itegeko byatuma hari igihe haba ikibazo runaka kikabura uko gikemurwa kuko byasaba ko itegeko risubira mu Nteko Ishinga Amategeko’.

Ati “Twumvikanye ko politiki nimara kujyaho itegeko abantu bashaka uko barikuraho noneho bakajya bakoresha amateka ya Minisitiri cyangwa amabwiriza ya Minisiteri”.

Politiki y’imikino y’amahirwe yamaze gushyikirizwa inama y’abaminisitiri ngo izayigeho iyemeze habone gutangira gufungurira abafite imikino ikinirwa ku mashini yamamaye cyane nk’ibiryabarezi.

Nukuvugako, imwe mumashini nziza cyane ushobora kuyisanga hano – https://slotogate.com/slots/. Hano hari insanganyamatsiko nyinshi kandi zose ni ubuntu rwose.

Abakora mu nzego z’imikino y’amahirwe barandikiwe kugira ngo batange raporo zirimo uko bishyura imisoro, abakozi bakoresha, amaduka bakoreramo n’ibindi.

Guhera mu 2012, Leta imaze guha ibigo 25 uburenganzira bwo gukora. Harimo Tombola imwe ya Minisiteri ya Siporo, Casino zari eshatu ariko hakora ebyiri, mu mikino yo gutega hari ibigo icyenda, imikino ikorerwa ku mashini hari ibigo icyenda naho imikino yo kuri internet hari ikigo kimwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *