Nyuma y’iminsi ikabakaba 1460 izamutse mu kiciro cya mbere ‘Gasogi United’ iyoboye Shampiyona

Umunsi wa 18 wa Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru waraye usize amateka, aho nyuma y’uko Gasogi United itsindiye mu Bugesera Gorilla FC ibitego 2-1 yahise yicara ku mwanya wa mbere w’urutonde rwa Shampiyona rw’agateganyo, ibyafashwe nk’ibidasanzwe kuko ari ubwa mbere biyibayeho nyuma y’Imyaka ikabakaba 4 izamutse mu kiciro cya Mbere ivuye mu cya Kabiri.

Muri uyu mukino, Ikipe ya Gorilla FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 31 gitsinzwe na Habimana Yves, Gasogi United iza kwishyurirwa Ravel Ndjoumekou ku munota wa 56 w’umukino, naho ku munota wa 90 Malipangou Théodore atsindira Gasogi igitego cy’intsinzi.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Gasogi United iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 35, APR FC igomba gukina na Sunrise kuri uyu wa Gatandatu ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 34.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Gasogi United iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 35, APR FC igomba gukina na Sunrise kuri uyu wa Gatandatu ikaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 34.

Gasogi United iyoboye intebe y’icyubahiro ya Shampiyona by’agateganyo

 

Gorilla FC yari isanzwe izwiho gutsinda Gasogi United kuri iyi nshuro ntabwo byayihiriye.

 

Gasogi yari imaze iminsi idatsinda Gorilla FC, yifuzaga itsinzi kugirango biyifashe kuyobora urutonde rwa Shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *